• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yari yanze kugaruka mu kazi bitewe n’uko yavugaga ko amasezerano ye adasobanutse, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 nibwo Rayon Sports yemeje ko yagaruye uyu mukinnyi.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, muri iki gitondo cya none nibwo iyi kipe yanditse ishimangira ko umunyezamu Olivier Kwizera yongeye kugaruka muri iyi kipe.

Yagize iti “Twemeje ko umunyezamu Kwizera Olivier yongereye igihe ari kumwe n’umuryango w’ubururu!”

“Azajya yambara nimero imwe mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, tuboneyeho no gushimira Rockets Fan Club”.

Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu munyezamu yari yaratsembeye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko atazagaruka mu kazi mu gihe cyose atarahabwa amafaranga bumvikanye, aha bivugwa ko ari Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga kuri ubu rero uyu munyezamu Olivier Kwizera akaba yamaze kuyashyikirizwa ndetse bigizwemo uruhare n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bahuriye mu yitwa Rocket.

Kwizera Oliver yongeye gusinyira Gikundiro amasezerano y’umwaka umwe ku ncuro ya kabiri kuko yari yayisinyiye muri 2019 avuye mu ikipe ya Gasogi United, icyo gihe nabwo akaba yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Uwo mwaka warasojwe impande zombi zinanirwa kumvikana bituma uyu munyezamu ufatwa nk’umwe mu beza bari imbere mu gihugu adakomezanya na Rayon Sports kugeza ubwo kuri uyu wa kabiri bumvikanye yemera gushyira umukono ho amasezerano.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Olivier Kwizera arahita atangira n’ikipe ye imyitozo nyuma y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Rayon Sports kuri ubu iri kubarizwa i Rusizi aho kuri uyu wa gatatu bari bukine na Espoir FC.

2021-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024
Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0
Amakuru

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 06 Jun 2021
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1
Amakuru

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru