• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone
Lionel Messi yakinannye na Eric Abidal hagati ya 2007 na 2013

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Ubwanditsi 06 Feb 2020 IMIKINO

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, yanenze Umuyobozi wa Siporo w’iyi kipe, Eric Abidal, wavuze ko abakinnyi b’iyi kipe batakoraga cyane ubwo batozwaga na Ernesto Valverde.

Eric Abidal wakinannye na Lionel Messi, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Espagne, Diario Sport, nibwo yatangaje aya magambo atarishimiwe na Messi.

Kuri uyu wa Kabiri, Messi w’imyaka, yamusubije avuga ko “Iyo uvuze ku bakinnyi, uba ugomba kuvuga n’amazina kuko iyo bitabaye ibyo, bitangira gukwirakwiza amagambo ku bintu bitari byo.”

Ubwo uwari umutoza, Ernesto Valverde yirukanwaga, FC Barcelone yari ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Espagne, La Liga, inganya amanota na Real Madrid.

Mu kiganiro yagiranye na Diario Sport, Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone, Eric Abidal, yavuze ko “Abakinnyi benshi batari bishimye, batakoraga cyane ndetse hari ubwumvikane bucye mu ikipe.”

Yakomeje agira ati “Umubano hagati y’umutoza n’abakinnyi wari mwiza ariko hari ibintu nk’uwahoze ari umukinnyi nshobora kwisobanurira. Nabwiye ikipe icyo natekerezaga kandi twafashe icyemezo [kuri Valverde].”

Yifashishije urubuga nkoranya mbaga rwa Instagram, Lionel Messi umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro esheshatu, yagize ati “Mu by’ukuri, ntabwo nkunda gukora ibi bintu ariko ntekereza ko abantu bagomba kumenya inshingano zabo mu kazi kabo kandi bakagira ibyemezo byabo.”

“Abakinnyi ibyabo bibera mu kibuga kandi nitwe ba mbere twemeza ko tutari tumeze neza. Abashinzwe siporo bagakwiye gukora inshingano zabo nabo ndetse bakamenya ibyemezo bafata.”

Muri iki kiganiro na Diario Sport, Abidal yavuze ko yatekerezaga ko Messi yari yishimye ndetse amasezerano mashya y’uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine ari kuganirwaho, ni nyuma y’uko ayo yasinye mu 2017 azarangira mu 2021.

Lionel Messi na Eric Abidal bakinannye muri FC Barcelone hagati ya 2007 na 2013 mbere y’uko uyu Mufaransa asezera gukina mu gihe yagarutse muri iyi kipe muri Kamena 2018 nk’Umuyobozi wa Siporo.

2020-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika

Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika

RUSHYASHYA 19 Mar 2026
Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Ubwanditsi 31 Mar 2021
Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Ubwanditsi 09 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak
Uncategorized

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Ubwanditsi 02 Mar 2024
Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!
Amakuru

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021
Umuhanzi  Ragga Dee  nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi
IMIKINO

Umuhanzi Ragga Dee nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru