• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ukutumvikana hagati ya Perezida Museveni n’umugore we ku ishyirwaho ry’umuyobozi wa Makerere

Ukutumvikana hagati ya Perezida Museveni n’umugore we ku ishyirwaho ry’umuyobozi wa Makerere

Ubwanditsi 30 May 2018 HIRYA NO HINO

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni ntavuga rumwe n’umugore we, Janet Kataha Museveni  ku bijyanye n’ufite uburenganzira bwo gutanga akazi mu nzego zimwe na zimwe zirimo n’izijyanye n’uburezi muri kiriya gihugu nubwo umugore we ari Minisitiri w’uburezi.

Iki kintu umuntu yakwita ukutavuga rumwe mu rugo rw’umuyobozi mukuru w’igihugu cya Uganda, cyatewe no kuba mu minsi yashize umugore we, Janet Museveni yarimitse Prof. Venansius Baryamureeba ku mwanya w’ubuyobozi wa kaminuza ya Makerere, ishami ry’ibijyanye n’ubucuruzi, nyuma yo gutangira akazi perezida Museveni agasaba umugore we gusimbuza uwo muyobozi uwo yari yasimbuye nanone, prof. Balunywa.

Kuwa 28 Gicurasi 2018, nibwo Perezida Yoweli yasabye umugore we Janet Kataha usanzwe ari Minisitiri w’uburezi muri kirya gihugu, kongera gushyira Prof Balunywa kuri uriya mwanya yahozeho kandi uwuriho yaramaze no gushyiraho abo bagomba gukorana.

Byumvikane ko Balunywa yaje kuva ku kazi agasimbuzwa Prof. Venansius Baryamureeba na Minisitiri w’uburezi, ariwe mugore wa perezida, Janet Museveni.

Prof Baryamureeba wasimbuye prof. Balunywa yari amaze kumenyera mu kazi ndetse yaranatangiye gushyiraho abo bazakorana nka Prof Moses Muhweezi wari umwungirije, na we watoye abo bazakorana.

Ubusanzwe aba bayobozi Balunywa ndetse na Baryamureeba ntibavuga rumwe kuko umwe usanga ashinja undi amakosa mu kazi.

Perezida Museveni kandi asabye umugore we kongera gushyiraho uriya muyobozi mu gihe we yari yamaze gusaba amashami akorera mu burezi gushyiraho inzego bazajya bakorana hamwe na prof. Baryamureeba.

Ku bijyanye no kutavuga rumwe hagati ya Museveni n’umogore we ku kijyanye n’ishyirwa mu kazi kw’aba bayobozi, perezida Museveni yamwandikiye ubutumwa bugira buti“Imwe mu mbogamizi twatakajeho igihe ni ukugendera ku buyobozi bwa gikoloni, butagira icyerekezo.”

Yakomeje avuga ko Prof. yari umukozi ukora cyane ndetse ufitiye icyerecyezo uriya mwanya akiwuriho.

“Akiyobora, urwego rwe nta myigaragambyo yigeze irugaragaramo, nakoranye na we kandi sinigeze mubona hirya no hino ajarajara kandi yakurikizaga inama. Mbega yari umuntu mwiza wo gukorana na we.”

2018-05-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020
Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Ubwanditsi 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report
Amakuru

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Ubwanditsi 25 Mar 2021
Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mu Mahanga

Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa,  abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye
ITOHOZA

Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa, abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru