• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Ubwanditsi 12 Nov 2018 HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kiravuga ko gikomeje ibikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho kivuga ko muri Bukavu na Maniema muri Kivu y’Amajyepfo cyataye muri yombi inyeshyamba zigera kuri 63 zirimo iza FDLR, Mai-Mai ndetse ngo n’abarwanyi b’Abarundi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Congo mu mpera z’icyumweru gishize rivuga ko gikomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema kivuga ko ibi bice bimaze igihe bikorerwamo n’inyeshyamba.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonne Kasereka yatangaje ko mu batawe muri yombi kuri ubu bari kumvwa n’inzego z’ubutasi za gisirikare, harimo abarwanyi b’Abanyarwanda bo muri FDLR ndetse n’Abarundi.

Ati: “Mu bice bya Fizi twafashe inyeshyamba 46, muri bo harimo abanyamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bihana imbibe na Congo.”

Yongeyeho ko ku ruhande rw’igisirikare batakaje abasirikare batatu, mu gihe indi mirwano ikomereje mu murenge wa Itombwe, aho ngo igisirikare gikomeje gusenya ibirindiro bitandukanye bya FDLR na Mai-Mai, aho ngo hamaze gufatwa abarwanyi 17 barimo abanyamahanga batandatu.

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika isoza ivuga ko indi mirwano iri kuvugwa ahitwa Karehe mu birometero nka 80 uvuye mu mujyi wa Bukavu.

FARDC ikaba ikomeza isaba abitwaje ibirwanisho bakorera ku butaka bwa Congo kubishyira hasi bakishyikiriza ubuyobozi, naho ngo nibitaba ibyo izakomeza kubahiga aho bihishe hose.

2018-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Ubwanditsi 28 Jun 2024
Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ubwanditsi 26 May 2019
Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Ubwanditsi 08 May 2018
AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

Ubwanditsi 29 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017
DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora
POLITIKI

DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Uko Perezida Kagame abona imikoranire ikwiye hagati ya leta na ‘Opozisiyo’
INKURU NYAMUKURU

Uko Perezida Kagame abona imikoranire ikwiye hagati ya leta na ‘Opozisiyo’

Ubwanditsi 15 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru