• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’inkuru zitandukanye zimaze iminsi zivugwa kuma radios no mbuga nkoranyambaga zivugwa cyane n’abanyamakuru bo mu gice  cya siporo bagaragaza ko Abana bitwa IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA ko barenganyijwe ntibatoranywe kandi bafite imyaka ibemerera kujya mu bagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukimara kumenya aya makuru, rwatagije iperereza. Iperereza ryarakozwe rigaragaza ibi bikurikira:

A. Iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bana babujijwe kujya kurutonde rwabagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich ari uko bari barengeje imyaka isabwa.

Urugero:

IRANZI CEDRIC irangamimerere igaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

MUBERWA JOSHUA irangamimerere igaragaza ko yavutse 2007  ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

B. Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya  ku rutonde rwabazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

C. Iperereza na none ryagaragaje ko kugirango  KARORERO ARSTIDE abashe guhindura irangamimerere ya Cedric na Joshua yahawe indonke y’ibihumbi 35,000 Frw.

D. Iperereza kandi  ryagaragaje kandi ko IRANZI CEDRIC atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara, witwa MUNYANSANGA BOSCO nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke. Akaba akurikiranywe adafunze.

E. Ikindi iperereza ryagaragaje nuko  LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua ariwe wasabye Umunyamakuru DUKUZE Jado go akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko FERWAFA YAKOREYE BARIYA ABANA UBUGOME. Ngo ibi bikaba byari bigamije gushyira igitutu kuri FERWAFA na Minisiteri ya SIPORO ngo kugirango bisubireho.

IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

1. KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N° 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano: Igifungo kiri hagati itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

2. GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO gihanwa n’ingingo ya 276 y ’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

3. GUHINDURA AMAKURU YO MURI MUDASOBWA CYANGWA URUSOBE RWA MUDASOBWA UTABYEMEREWE gihanwa n’ingingo ya 18 y’ itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Igihano: Igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha, Dr Murangira B Thierry yasine asaba abantu kwirinda kwishora mu byaba bya ruswa.

Yagize ati” RIB irasaba abantu kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, iby’inyandiko mpimbano n’ibindi byose bagamije kubona ibyo batemerewe n’amategeko. Irasaba kandi Abanyamakuru bamwe kujya babanza gushishoza ndetse bakabanza gukora icukumbura  mbere yo gutangaza amakuru nkaya asiga icyasha ibigo bitandukanye, ubuyobozi ndetse  n’abantu ku giti cyabo.”

Aha yatanze urugero rwo muri iyi case ya ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA umutwe w’inkuru yashyizwe kuri youtube channel ya AYANONE igira iti “N’UYUMVA URARIRA: UBUGOME BUKORWA NA FERWAFA, BUKORERWA ABANA |MURUKIKO BYOSE BARABIVUZE NI AGAHINDA”. Mbere yo gutangaza ibi bakagombye kuba barabanje gukora icukumbura bakabaza inzego bireba. Ahubwo usanga batwawe n’amarangamutima ko hari uwarenganyijwe birengagije  ko inyuma hari ibyaha byakozwe.

Indi nama RIB igira abo bireba nuko abaturage bamaze kumenya imbaraga z’itangazamakuru, haba za radio na television n’izindi mbugankoranyambaga, bityo abakoresha ubwo buryo bwo gutangaza amakuru bajye babanza bashishoze  birinde kugwa mu mutego w’abashaka gukoresha za mbaraga ngo bumvikanishe ko barenganye kandi binyuranye n’ukuri kw’ibyabaye.

RIB irihanangiriza abantu bumva ko bakora amanyanga muri sport zitandukanye. Bari bakwiriye kubona ko ibintu byahindutse bakabivamo bakareka sport ikaba sport abantu bakaryoherwa nayo, bakareka kuyikoreramo ibyaha bitandukanye.

Ngirango abantu bari bakwiye gusobanukirwa ko guhindurira umukinnyi imyaka kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n’ibindi.

Sport nk’izindi sector zose, RIB ntizadohoka kugumya guhangayo ijisho irwanya ibyaha bishobora gukorerwamo. Irasaba kandi abantu kujya batanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bidahwitse cyangwa se bigize ibyaha.

Iperereza kandi rirakomeje, kugira hacukumburwe niba hari abandi bantu babigizemo uruhare cyangwa bakoze ibyaha nk’ibi.

Kuri ubu , LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

2023-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ubwanditsi 02 Sep 2020
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Ubwanditsi 27 Oct 2018
Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Ubwanditsi 15 Sep 2018
U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

Ubwanditsi 19 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.
Amakuru

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Ubwanditsi 30 Jun 2021
UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI
ITOHOZA

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru