• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’inkuru zitandukanye zimaze iminsi zivugwa kuma radios no mbuga nkoranyambaga zivugwa cyane n’abanyamakuru bo mu gice  cya siporo bagaragaza ko Abana bitwa IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA ko barenganyijwe ntibatoranywe kandi bafite imyaka ibemerera kujya mu bagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukimara kumenya aya makuru, rwatagije iperereza. Iperereza ryarakozwe rigaragaza ibi bikurikira:

A. Iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bana babujijwe kujya kurutonde rwabagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich ari uko bari barengeje imyaka isabwa.

Urugero:

IRANZI CEDRIC irangamimerere igaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

MUBERWA JOSHUA irangamimerere igaragaza ko yavutse 2007  ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

B. Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya  ku rutonde rwabazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

C. Iperereza na none ryagaragaje ko kugirango  KARORERO ARSTIDE abashe guhindura irangamimerere ya Cedric na Joshua yahawe indonke y’ibihumbi 35,000 Frw.

D. Iperereza kandi  ryagaragaje kandi ko IRANZI CEDRIC atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara, witwa MUNYANSANGA BOSCO nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke. Akaba akurikiranywe adafunze.

E. Ikindi iperereza ryagaragaje nuko  LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua ariwe wasabye Umunyamakuru DUKUZE Jado go akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko FERWAFA YAKOREYE BARIYA ABANA UBUGOME. Ngo ibi bikaba byari bigamije gushyira igitutu kuri FERWAFA na Minisiteri ya SIPORO ngo kugirango bisubireho.

IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

1. KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N° 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano: Igifungo kiri hagati itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

2. GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO gihanwa n’ingingo ya 276 y ’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

3. GUHINDURA AMAKURU YO MURI MUDASOBWA CYANGWA URUSOBE RWA MUDASOBWA UTABYEMEREWE gihanwa n’ingingo ya 18 y’ itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Igihano: Igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha, Dr Murangira B Thierry yasine asaba abantu kwirinda kwishora mu byaba bya ruswa.

Yagize ati” RIB irasaba abantu kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, iby’inyandiko mpimbano n’ibindi byose bagamije kubona ibyo batemerewe n’amategeko. Irasaba kandi Abanyamakuru bamwe kujya babanza gushishoza ndetse bakabanza gukora icukumbura  mbere yo gutangaza amakuru nkaya asiga icyasha ibigo bitandukanye, ubuyobozi ndetse  n’abantu ku giti cyabo.”

Aha yatanze urugero rwo muri iyi case ya ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA umutwe w’inkuru yashyizwe kuri youtube channel ya AYANONE igira iti “N’UYUMVA URARIRA: UBUGOME BUKORWA NA FERWAFA, BUKORERWA ABANA |MURUKIKO BYOSE BARABIVUZE NI AGAHINDA”. Mbere yo gutangaza ibi bakagombye kuba barabanje gukora icukumbura bakabaza inzego bireba. Ahubwo usanga batwawe n’amarangamutima ko hari uwarenganyijwe birengagije  ko inyuma hari ibyaha byakozwe.

Indi nama RIB igira abo bireba nuko abaturage bamaze kumenya imbaraga z’itangazamakuru, haba za radio na television n’izindi mbugankoranyambaga, bityo abakoresha ubwo buryo bwo gutangaza amakuru bajye babanza bashishoze  birinde kugwa mu mutego w’abashaka gukoresha za mbaraga ngo bumvikanishe ko barenganye kandi binyuranye n’ukuri kw’ibyabaye.

RIB irihanangiriza abantu bumva ko bakora amanyanga muri sport zitandukanye. Bari bakwiriye kubona ko ibintu byahindutse bakabivamo bakareka sport ikaba sport abantu bakaryoherwa nayo, bakareka kuyikoreramo ibyaha bitandukanye.

Ngirango abantu bari bakwiye gusobanukirwa ko guhindurira umukinnyi imyaka kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n’ibindi.

Sport nk’izindi sector zose, RIB ntizadohoka kugumya guhangayo ijisho irwanya ibyaha bishobora gukorerwamo. Irasaba kandi abantu kujya batanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bidahwitse cyangwa se bigize ibyaha.

Iperereza kandi rirakomeje, kugira hacukumburwe niba hari abandi bantu babigizemo uruhare cyangwa bakoze ibyaha nk’ibi.

Kuri ubu , LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

2023-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Sep 2020
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Ubwanditsi 28 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania
Amakuru

AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania

Ubwanditsi 09 Jul 2024
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Ubwanditsi 08 Nov 2019
Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago
HIRYA NO HINO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru