• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Ubwanditsi 26 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko umutoza wari wungirije ariwe Pablo Morchón atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we, banatangaza uzamusimbura ariwe Bwana Jamel Eddine Neffati.

Uyu Jamel w’imyaka 32, n’umunya-Tunisia akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona.

Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Pablo Morchon ukomoka mu gihugu cya Argentine atandukanye na APR FC nyuma y’umwaka usaga umwe ageze muri iyi kipe kuko yerekenywe nk’umutoza wungirije taliki ya 17 Kanama 2020, uyu mutoza kandi akaba agiye yaratwaranye na APR FC igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize w’imikino wa 2020-2021.

Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa APR FC, Jamel Eddine Niffati wasimbuye Morchon yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

2021-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi

Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Nyamagabe: Perezida Kagame yagabiye umukecuru w’imyaka 109 inka

Nyamagabe: Perezida Kagame yagabiye umukecuru w’imyaka 109 inka

Ubwanditsi 27 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara
Mu Mahanga

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa
Mu Mahanga

Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze
Amakuru

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

RUSHYASHYA 03 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru