• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Editorial 25 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports bongeye guhura bafata umwanzuro wo kongera kuba inyuma y’ikipe yabo , ni nyuma yaho iyi kipe ikomeje kuvugwamo ibibazo byamikoro make.

Ibyo kuba Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro byemejwe n’umuvugizi wayo, Ngabo Roben wavuze ko koko iyi kipe yitegura gukina na Rutsiro FC ifite ikibazo cy’amafaranga.

Aganira na Fine FM, Ngabo yagize ati “Si ukubeshya cyangwa guca ku ruhande, Rayon Sports ifite Ibibazo by’amikoro. Biri kuganirwaho n’inzego zitandukanye kuburyo byazacyemuka vuba kandi mu buryo burambye.”

Ibi kandi birakurikirwa n’uko umwe mu bakinnyi bayo Nsabimana Aimable atakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri kuko hari ibyo yari yemerewe atabonye.

Aha Ngabo yavuze ko yamaze guhura n’ubuyobozi ndetse ko bidayindutse kuri uyu wa Gatatu akorana n’abandi imyitozo.

Ngabo ati “Ejo Nsabimana Aimable ntiyakoze imyitozo, hari ibyo agombwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa ejo hashize yavuganye na bo. Nta gihindutse uyu munsi arakora imyitozo yitegura umukino wa Rutsiro FC.”

Gikundiro izahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu ikorere imyitozo ya nyuma i Rubavu Saa 15h30.

Nubwo ibi bihari ariko abahoze bayobora Gikundiro baraye bahuye biyemeza ko bagiye gufasha iyi kipe irimo kwitegura shampiyona, ku ikubitiro bakaba bakusanyije miliyoni 6.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu bahoze bayobora iyi kipe bishyize hamwe bayobowe na  Muvunyi Paul, Dr. Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul na Gacinya Chance Denis.

Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle Yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu z’uburwayi.

2024-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Editorial 09 Mar 2021
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Editorial 01 Dec 2022
Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 16 Oct 2025
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Editorial 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye
Amakuru

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Editorial 30 Jan 2021
Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi

Editorial 20 Dec 2017
Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside
POLITIKI

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Editorial 17 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru