• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Ubwanditsi 30 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Niba hatabagaho kubeshyana no gusumbanya abatuye isi, amaraso y’umuturage w’Amerika, ay’Umuyahudi se, ay’umunyaburayi, yakabaye afite agaciro nk’ay’Umunyarwanda.

Nyamara iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi, usanga bwa burenganzira bw’ikiremwamuntu bahoza mu kanwa, bureba abazungu gusa, naho abirabura bagafatwa nk’ubwoko bwaremewe kurenganywa, kugera n’aho batemererwa kwihitiramo ibirengera ubuzima bwabo.

Urugero ni nk’uburyo bwo guhangana n’iterabwoba, aho abazungu bemerewe ibikorwa byose, birimo no kuvogera ibindi bihugu, kugeza batsembye abantu bose bafatwa nk’ibyihebe. Si ngombwa ubutabera butangwa n’inkiko.

Amerika cyangwa Israel ntireba ngo uyu ni umwana cyangwa umugore. Iyo ishaka kwikiza “icyihebe” kimwe, Bin Laden cyangwa Hassan Nasrallah, n’inzirakarengane ibihumbi ziri hafi aho zibigenderamo, icyo cyihebe gipfa gusa kuba cyavuyemo umwuka!

Isi rero koko ntigira ubutabera, ahubwo irangwa n’indimi ebyiri. Muzarebe nk’iyo uRwanda rufashe ingamba zo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba birwugarije, byitwa ubushotoranyi no “guhonyora uburenganzira bwa muntu”! Ba bandi bajya muri Pakistan, Afghanistan, Irak, Iran, Syria n’ahandi kwicirayo Bin Laden n’ ibindi byihebe bya al qaeda, nibo baba aba mbere mu kwamagana uRwanda, kenshi banagendeye ku makuru y’impuha.

Niba Israel igaba igitero simusiga muri Iran kigahitana Hassan Nasrallah wa Hezbollah, iyo Amerika n’umuryango mpuzamahanga muri rusange ukabifata nk’uburenganzira bwa Israel bwo kwirengera, kandi nibyo, kuki iyo Rusesabagina yizanye mu Rwanda, akaburaniahwa mu buryo bukurikije amategeko, byo byitwa icyaha cyo” gushimuta”.

Mu maso y’abihaye ububasha bwo kugena uko uRwanda n’Abanyafrika muri rusange bagomba kubaho, Hassan Nasrallah ni icyihebe, Rusesabagina akaba “impirimbanyi ya demokarasi”!

Mu mboni z’ibyo bihangane bitegeka isi, kujya muri Iran gusenya ibirindiro bya Hesbollah ni ibyo gukomerwa amashyi, naho gukumira ibitero bya FDLR biva muri Kongo, ni “ubushotoranyi” bw’u Rwanda!

Ibyo bikangisho ariko amaherezo bizata agaciro, kuko amateka yamaze kutugaragariza uburenganzira budatangwa nk’mpano, ahubwo buharanirwa. Ibi Abanyarwanda babyumva neza kurusha undi wese, kuko babuvunikiye kandi bakabugeraho, nubwo kwibohora ari urugamba ruhoraho.

Hezbollah kuri Israel ni nka FDLR ku Rwanda. Bikwiye kumvikana bityo, wenda hagasigara ubushobozi n’ingamba za buri gihugu mu kurwanya ibyihebe byacyo.

Leta ya Kongo-Kinshasa ishyigikiye FDLR yagombye kwitegura ingaruka nk’izigera kuri Iran ishyigikiye Hezbollah, ikareka gukorana n’umurozi kuko amaherezo azayimaraho urubyaro.

Perezida Kagame nta gihe adasobanura ko ntawe uRwanda ruzasaba uruhushya cyangwa imbabazi, igihe cyose bizaba ngombwa kurinda umutekano warwo. Ubushake burahari, kandi burya nibwo bukururira n’ubushobozi.

2024-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Aug 2020
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri Volleyball yisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy’Isi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri Volleyball yisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy’Isi.

Ubwanditsi 14 Jun 2021
Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Ubwanditsi 14 Mar 2019
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite
SHOWBIZ

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Ubwanditsi 10 May 2018
Sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina na Radio-ZOENA
SHOWBIZ

Sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina na Radio-ZOENA

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?
ITOHOZA

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Ubwanditsi 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru