• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Editorial 26 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuva tariki 25 kugeza kuya 28 Ukuboza 1987, nibwo i Kampala muri Uganda habaye Kongere ya mbere ya FPR-INKOTANYI, yanemerejwemo ishingwa ry’uwo Muryango, waje no kubera u Rwanda UMUTABAZI.

Imyaka 37 irashize rero abanyabushishozi bashinze Umuryango waje kurengera uRwanda, ubu ruka rufite ibigwi mu ruhando rw’amahanga.

Nibyo, FPR-Inkotanyi ishingwa, intego yari ukubohora Abanyarwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ubujiji, ariko ntawari uzi ko mu myaka 3 gusa yari igiye gutangira kurwana inkundira, maze mu mvune itagira urugero, igashyira akadomo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi. N’ikimenyimenyi, mu mahame yayo “kurwanya jenoside” byongewemo nyuma, imaze gukura u Rwanda mu mikaka y’abajenosideri.

Nibyo, mu ntego za FPR-Inkotanyi harimo guca icyitwa ubuhunzi, ariko ntawatekerezaga ko mu myaka 7 yagombaga gukurikiraho, bizasaba ibitambo no guhara ubuzima ngo ibihumbi byinshi bive mu bucakara bw’ubuhunzi bari barahejejwemo imyaka hafi 40. Inzira yahyirwaga imbere yari iya politiki, impunzi zigataha bidasabye kumena amaraso ya bamwe mu bana b’uRwanda.

Ingumba z’amatwi zakomeje kunangira umutima, zihambira ku ngengabitekerezo ya parimehutu, yo kwibeshya ko hari bamwe barusha abandi uburenganzira ku bunyarwanda, ndetse ahubwo no ku buzima. Ni abo biyemeza inzira y’umupanga n’inkongi, kugirango igihugu bacyiharire.

Izo mburamutima ntizari zizi cyangwa ntiziyumvishaga ko hari abandi Banyarwanda bazira ubwiko, biyemeje guhara ubyo bafite byose, birimo n’ubuto bwabo, ariko akarengane kagacika mu Rwanda.

Nguko uko muw’1990 hatangiye urugamba rwo kwibohora, maze muw’1994, mu Rwanda hataha inkuru nziza, ko Izamarere zitsinze urugamba, ba gapanga na ” Ntampongano” bakamburwa ijambo!

Izagishiye ishyanga zasubira mu ruhongore, abari mu bihuru bararuhuka, baraseka, baraseruka, ibikomere bitangira komorwa. Muri make umwijima wimukiye umucyo mu Rwanda, urugendo rwo kwihesha agaciro rutangira ubwo!

Aha rero niho duhera twemeza ko iyo hatavuka FPR-Inkotanyi, abenshi twari kuba turi ibituro, abandi tukiri ingaruzwamuheto mu Rwanda no mu mahanga. Dore ahakomoka igihango Abanyarwanda dufitanye n’Inkotanyi.

Erega, n’abadakunda FPR bayihora gusa umutima- mutindi. Bayiziza ko yabambuye ubuhangange n’ubudahangarwa wo guhangara ubuzima bw’abandi nta nkurikizi. Abo ni ba” Uzicondico” bicaga bagakiza, igihugu barakigize ingarigari yabo.

N’abadakunda FPR-Inkotanyi bazi neza ko ibahiga mu myumvire no mu migirire. Iyo barebye uburyo muw’1994 iki gihugu bagihinduye imva n’ amatongo gusa, mu myaka 30 yonyine kikaba gihamije ibirindiro, byanze bikunze ubwenge buke bafite bubereka ikinyuranyo.

Uyu rero ni umwanya mwiza wo gushima inkomarume zatekereje gushinga Umuryango uzarengera uRwanda. Abakiriho n’abatabarutse, barimo abatanze ubuzima bwabo barengera ubwacu, tuzabavuga imyato ubudatuza. Ntibizagarukira aho ariko, tuzaharanira gutera ikirenge mu cyanyu, duharanira uRwanda rutubereye twese, kandi rufite ijabo n’ijambo mu ruhame rw’amahanga.

Ntituzatezuka ku kurwanira ubusugire n’agaciro byacu, kuko kwibohora ari uruganba rukomeza. Ubutwari bwo kwimana uRwanda bwaranze kandi bukiranga Inkotanyi, tuzaburaga ubuvivi n’ubuvivure, maze uRwanda rweme ubutadohoka.

2024-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Editorial 31 Aug 2016
Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO

Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO

Editorial 24 Mar 2018
Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Jul 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Editorial 14 Jun 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru