• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru aturuka muri ya mashyirahamwe nka FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, Jambo asbl n’andi afitanye imikoranire n’ Interahamwe, aravuga ko urupfu rwa Guverneri wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Peter Cirumwami Nkuba, rwashenguye imitima y’abajenosideri ba FDLR n’ababashyigikiye, doreko yayonkeje igihe kirekire, nayo ikamufata nk’umubyeyi ubagereza ibyifuzo byabo bibisha ibukuru, bigahabwa umugisha.

Mu masaha yo ku mugoroba wa tariki 23 Mutarama 2025, nibwo hatangajwe iraswa rya Peter Cirimwami Nkuba, nyuma yo kwigira igihangane maze akajya ku rugamba, maze abarwanyi ba M23 bakahamuhera isomo rigenewe abagome bose. “Papa” w’abajebisideri ba FDLR rero yarasiwe ahitwa Kasengezi.

Akababaro k’Interahamwe n’Impuzamugambi karumvikana, kuko batakaje umuntu w’ingenzi, wakomeje kubasunika mu bikorwa byabo bya kinyamaswa muri Kongo, no mu migambi mihisha yo guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Nk’uko byagiye bitangazwa na bamwe mu bari abarwanyi ba FDLR bagahitamo gutaha mu Rwanda, hari inama nyinshi zagiye zibera mu biro bya Cirimwami, zitegura urugamba barwanamo na M23, umutwe urwanira uburenganira bw’abanyekongo bavuga i Kinyarwanda, cyane cyane Abatutsi.

Si aba barwanyi gusa batanga ubwo buhamya, kuko no muri raporo z’inzobere za Loni zitahwemye kwemeza ko FDLR ikorana bya hafi na Peter Cirumwami Nkuba, bishimangira ubufatanyacyaha hagati y’aba bajenosideri n’ubutegetsi bwa Kinshasa, biciye muri Cirumwami.

Mu gihe abagome barira ayo kwarika, iyi nkuru yumvikanye neza mu matwi y’abakunzi b’amahoro, kuko mu gihe Cirimwami yari amaze ayoboye Kivu y’Amajyaruguru amahoro yari kure nk’ukwezi. Ibyegeranyo bitabarika byerekana ko

uku gukorana hagati ya FDLR n’igisirikare cya Kongo, byahitanye ubuzima bw’ibihumbi by’abanyekongo mu myaka mirongo itatu ishize.

Nyuma yo gupfusha Jenerali Mudacumura, n’ibindi bikomerezwa bitabarika nka Jenerali Hakizimana “Poète”wapfanye n’abarwanyi 80 mu ntangiriro z’uku kwezi, none hakaba hiyongereyeho na Cirimwami wari “papa wa batisimu”, FDLR izagera aho yumve ko ibyo irimo ntaho bizayigeza, maze irambike intwaro hasi?Ngaho Tshisekedi na Jenerali NEVA nibakomeze bahanyanyaze, dore ko ngo “amatwi arimo urupfu atumva”!

 

2025-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019
IBurundi, Niba baganisha kuri Politike nziza y’ubuhahirane n’umubano mwiza ntituzabagora kuko birakwiye – Perezida Kagame

IBurundi, Niba baganisha kuri Politike nziza y’ubuhahirane n’umubano mwiza ntituzabagora kuko birakwiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Jul 2020
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Ubwanditsi 23 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025
Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi
Mu Rwanda

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga
INKURU NYAMUKURU

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Ubwanditsi 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru