• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuwa Gatanu ushize, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner.

Aya masezerano kandi bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe uyu munsi azashingira ahanini ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR ubangamiye bikomeye umutekano w’u Rwanda n’akarere kose muri rusange.

Yagize ati “Ishingiro ry’aya masezerano y’amahoro ni icyemezo cyo gushyiraho ihuriro ry’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ingingo ya mbere muri ibyo ni ugushyira mu bikorwa isenywa ry’umutwe wa FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.”

“Ibi ni ibishingiye kandi ku masezerano twagiranye hano yo guhagarika ubufasha bwatangwaga na Leta kuri uyu mutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, bikaba ari naryo shingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere kacu. Kubera ko FDLR ni umutwe utari mushya, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Abatutsi barenga Miliyoni bishwe. Muri aya masezerano twiyemeje ko tugomba gushyira uburyo impunzi zitaha mu bihugu byazo kandi tubifashijwemo na HCR, gushyiraho uburyo izi mpunzi zitaha mu buryo butekanye kandi bwiza ni ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Therese Kaikwamba Wagner, we yavuze ko aya masezerano ari igice gishya gishimangira ko amahoro atari amahitamo gusa ahubwo ko ari n’inshingano ku gihugu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio yashimye impande zombi zagize uruhare muri aya masezerano by’umwihariko igihugu cya Qatar, ndetse agaragaza ko aya masezerano ari intambwe iganisha ku gushyira akadomo ku mutekano muke umaze imyaka isaga 30 ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka irenga 30 kibasiwe n’imvururu yiganjemo intambara cyane cyane yibasira abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko ishingiro ry’aya masezerano rishingiye ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda n’akarere.

“FDLR ni umutwe w’iterabwoba wibasira abaturage, ugizwe n’abajenosideri, uterwa inkunga na bamwe mu bayobozi ba RDC ndetse n’inzego z’ubutasi bw’u Burundi. Amahoro nyayo azagerwaho ari uko uwo mutwe ushenywe burundu, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera,”

U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi ariko byonyine ari uko RDC ibaye iya mbere mu gusenya FDLR, igahagarika gushyigikira umutwe ukomeje kwibasira umutekano w’u Rwanda n’abaturage barwo bo mu burasirazuba bwa Kongo.

Aya masezerano anagaruka ku burenganzira bw’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abaturiye Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, bagiye barenganywa, bicwa, bagasahurwa ndetse bamwe bagateshwa igihugu cyabo kubera kubahuza n’u Rwanda.

Uburyo bwo guzafatanya n’imiryango icyura impunzi kugira ngo izi mpunzi zitahuke mu gihugu cyabo mu mutekano, uburenganzira bwabo bwubahirizwe, kandi bemerwe nk’abaturage b’igihugu cya Kongo, binyuze mu mahame y’uburenganzira bwa muntu,” ng’iryo ipfundo ry’iherezo ry’ibibazo bya Kongo

Ni ibintu byashimangiwe na Perezida Donald Trump, wagaragaje ko aya masezerano azakurikiranwa na Amerika kandi ko hazafatwa ibihano bikomeye ku batazayubahiriza.

Amasezerano agaragaza mu buryo butaziguye ko u Rwanda rutagomba guhora rushinjwa ibinyoma, ahubwo hakubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi.

U Rwanda rwasabye ko imvugo za politiki zirimo ivangura, urwango n’amacakubiri byamaganwa burundu mu mikorere ya RDC, cyane cyane ivangura rishingiye ku rurimi cyane ko abavuga Ikinyarwanda batotejwe cyane kugeza ubwo bahungishije amagara yabo hirya no hino muri aka karere.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza aya masezerano, ariko anasaba Leta ya Amerika n’abandi bafatanyabikorwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, kubera ko atari ubwa mbere impande zombi zisinye amasezerano ariko ntibayubahirize.

“Twakoze ibyo twagombaga gukora. Ubu tugiye gukorana n’impande zose kugira ngo tunoze ishyirwa mu bikorwa. Ariko tunasaba ko Amerika ikomeza kudufasha kugira ngo amahoro abe impamo, aho kuba inzozi.

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rutarwana intambara y’amasasu, ahubwo rushyira imbere intambara y’icyerekezo gishya gishingiye ku masezerano, aho iterambere, amahoro, ubutabera n’ubwubahane bihabwa agaciro.

Nta mahoro yagerwaho mu karere igihe:

  • FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa RDC n’u Burundi

  • Abavuga Ikinyarwanda bahigwa nk’inyamaswa muri Kivu

  • Abarwanya u Rwanda bahabwa rugari n’ubutegetsi bwa RDC

Aya masezerano ni urufunguzo rushya. Ariko igisigaye ni ubushake bwa RDC bwo kubahiriza ibyo yemeye, kuko u Rwanda rwagaragaje ko amahoro ari yo mahitamo ya politiki yarwo.

Uko byagenda kose, amahoro azasugira asagembe mu karere ari uko u Rwanda rutakegekwaho ibibi rutagiramo uruhare, kandi abavuga Ikinyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

2025-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Ubwanditsi 10 Apr 2018
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023
Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 27 Sep 2018
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.
INKURU NYAMUKURU

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo  yavuganaga na pasiteri kuri telefone
ITOHOZA

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika
IMIKINO

Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru