• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Ubwanditsi 09 Dec 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Brig Gen Déo Rusanganwa wari umuyobozi wa APR FC atakiri muri izi nshingano yari amazemo amesi 13 gusa.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ndetse nk’uko ilinyamakuru IGIHE, cyabyanditse ngo hari umwe mu bantu bo muri iyi kipe wabyemeje.

Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

APR FC ntacyo iratangaza kuri izi mpinduka zabaye mu buyobozi bwayo, ariko amakuru avuga ko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru ari we usigara ayoboye by’agateganyo.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Col (Rtd) Mugisha yavuze ko iby’impinduka zivugwa na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse batarabimenyeshwa.

Mu mwaka n’ukwezi kumwe ku buyobozi, Brig Gen Deo Rusanganwa yahesheje APR FC kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa mu Rwanda birimo Igikombe cya Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari.

Kuri ubu asize iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota ane na Police FC ya mbere inayirusha umukino umwe.

2025-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ubwanditsi 26 Jun 2021
“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 06 Apr 2024
Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Ubwanditsi 16 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo
Amakuru

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 19 Feb 2024
N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa
MULTIMEDIA

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru