Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, nibwo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye Al Ahli yo muri Libya yakiniraga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihad yanditse ubutumwa bwo gusezera iyi kipe yari amazemo umwaka umwe nyuma y’aho yakinaga mu gihugu cya Ukraine.

Ni ubutumwa bugizwe no gushimira ubuyobozi bw’ikipe, abainnyi bakinanaga ndetse n’abafana b’iyi kipe yari amazemo umwaka umwe akanatwarana n’ikipe igikombe cya shampiyona.
Djihad w’imyaka 29 y’Amavuko asezeye atandukanye n’iyi kipe habura amasaha make ngo hirya no hino ku Isi isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigungwe, bikaba bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwerekezq ku mugabane w’i Burayi.

Si uyu mukinnyi mukinnyi gusa wasezeye aho yakinaga, kuko umunyarwanda Hakim Sahabo wakinaga muri Standard de Kiége nawe ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Bugereki mu ikipe ya AEK Athens.

Sahabo wari wasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Standard akaba yari asigajemo umwaka umwe, biravugwa ko ashobora gutangwaho Miliyoni imwe n’igice y’Ama Euro.




