• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026 INKURU NYAMUKURU

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’inyandiko z’interahamwe. By’umwihariko mu gihe twandika iyi nkuru hari inyandiko Nsengumukiza yanditse yitwa “Victoire Ingabire, le parcours d’une opposante au cœur de la répression au Rwanda” igizwe n’amapaji umunani akaba ari kuyizengurutsa ibinyamakuru bitandukanye by’iburayi ngo aravugira Ingabire Victoire. Muri iyi nyandiko nubwo Prudence Nzengumikiza yitwako ariwe wayanditse ariko usanga nubundi ari imvugo y’interahamwe bakayimwitirira.

Nsengumukiza aziko kubaho asigaranye iturufu yo kwitwaza ko avuye mu Rwanda vuba, bityo ko inyandiko yandika afite yakumvikana, kandi nubundi nta gishya avuga gitandukanye nibyo interahamwe zisanzwe zandika.
Iyi nyandiko yashyizwe mu myanda n’ibinyamakuru bitandukanye, Nsengumukiza yayanditse yibwira ko izamusunika kabiri. Usibye ubuswa yandikanye, nta kinyamakuru kizima cyayitambutsa kuko bigaragara ko ari inkuru ivugira interahamwe.

Nsengumukiza akaba abikoze mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi muri ya gahunda y’interahamwe yo guhakana no kuyipfobya
Nsengumukiza utari kuziga Kaminuza iyo ingoma ya Habyarimana iba ikiyobora kuko ni mwene Ngofero, yabonye amahirwe ariga abona akazi mu bitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda, ariko ingeso na kamere ntizirara bushyitsi.

Iyi nkuru ya Nsengumukiza amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko ubu iri gutegurwa gushyirwa mu kinyamakuru Jambo asbl. Ntitwagaruka kunyomoza ibinyoma bikubiye muri iyi nyandiko ariko Nsengumukiza yabonye igisubizo binyuze mu binyamkuru byajugunye iyi nkuru muri poubelle.

Uyu mugabo utunzwe n’ibinyomba ubundi yagiye mu Bubiligi murui 2021 yitabiriye amahugurwa agezeyo nawe ati ndahunze. Muri 2016 Nsengumukiza yahawe akazi akazi mu Kigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, kimwe mu bigo bikomeye by’itangazamakuruavuye kuri Radio Salus. Nsengumukiza ntiyahishaga ingengabitekerezo ye kuko nubundi muri Kigali Today ntiyahishaga ko atishimiye iterambere ry’u Rwanda
Ibi bikaba byaragaragariraga abo bakorana ko nubwo birirwana mu kazi bashaka icyakubaka igihugu, we umutima we wibereye ku ruhande rw’abashaka kugisenya.

Nsengumukiza yumva ko ari imari ishyushye ku bana b’interahamwe kuko bamuha inyandiko akazandika nk’umunyamakuru wabaye mu Rwanda. Gusa twibutse Nsengumukiza ko kuba yarabaye mu itangazamkuru ryo mu Rwanda bitahindura ibinyoma by’interahamwe ukuri. Usibye na Nsengumukiza na ba Habyarimana Emmanuel babaye mu buyobozi bukuru bw’igihugu ntibahindura ibinyoma ukuri. Ubu nawe yirirwa atontomera kuri Youtube nyuma yo gushinga ishyaka naryo ntirimuhire.

Kuba uvuye mu Rwanda cyangwa warahabaye ukakirwa na yombi n’interahamwe ntibihindura ko ibinyoma byazo bizahinduka ukuri kuko byavuzwe nawe.

Igisekeje uyu Nsengumukiza yakoraga inkuru z’imikino ariko ageze iburyai interahamwe zumva ko zakiriye umuntu w’igitangaza. Gusa icyiza cyo kwakirwa n’interahamwe nuko bitaramba kuko ntiwahora uvuga ibinyoma buri munsi.

Twibutse Nsengumukiza ko urusaku rw’ibikeri rutabuza intare gushoka!!

2026-04-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida wa Gabon Ali Bongo yageze mu Rwanda

Perezida wa Gabon Ali Bongo yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019
Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022
Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Ubwanditsi 07 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Impamvu zateye Tanzania guha  inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda
ITOHOZA

Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 
Amakuru

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru