• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ibigarasha burya koko ni nk’isenene. Iyo uzifungiranye ziryana hagati yazo. Muri iyi week end ibigarasha Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye byumvikanye bishinjanya uruhare mu rupfu rwa Ben Rutabana waburiwe irengero muri Congo.

Byatangiye Jean Paul Turayishimye avuga uburyo Ben Rutabana yagambaniwe na Kayumba Nyamwasa asigaye nuko Serge Ndayizeye nawe yongezamo ko urupfu rwe rwabazwa Jean Paul Turayishimye.

Mu kiganiro kirenga isaha n’iminota 20, Jean Paul Turayishimye yasobanuye uburyo Rutabana yatotejwe na Kayumba Nyamwasa kuva 2018 ashaka kujya muri komite ya RNC ariko Kayumba akabirwanya kuko nkuko Turayishimye abyivugira harimo gushwana kubera amafaranga Rutabana ashaka kubihagarika.

Serge Ndayizeye umumotsi wa Kayumba Nyamwasa nawe yahise akora ikiganiro yemeza ko Rutabana yari afitanye ibibazo na RNC ariko biturutse kuri we kuko yashakaga gutandukira umurongo. Ni mugihe mushiki wa Rutabana Emerence we yemeza ko akiraho.

Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana ko yayobye gukurikira Kayumba Nyamwasa aho amwita igisambo umwicanyi n’ibindi. Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971, ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana

2026-06-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022
Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Ubwanditsi 06 Jul 2024
Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Ubwanditsi 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi
Mu Rwanda

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

Ubwanditsi 08 May 2017
Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana
INKURU NYAMUKURU

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe
IMIKINO

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Ubwanditsi 08 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru