• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUZIMA

Raporo nshya yasohowe n’urubuga rwa FOCODE irashinja ko bamwe mu barwanyi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo aba FDLR n’aba Wazalendo, bari kuvurirwa mu bitaro bya Tanganyika Hospital, ishami rya Nyabugete ndetse no ku cyicaro gikuru cy’ibi bitaro kiri mu Kinanira mu Burundi.

Nk’uko iyi raporo ibivuga, abo barwanyi baba bakomerekeye mu mirwano ibera muri RDC, bakagezwa mu Burundi kugira bitabweho. Iyi nkuru ivuga ko hari abarwayi benshi bavuga Igiswahili, Igifaransa n’Ikinyarwanda, kandi ko bamwe muri bo bacungwa n’abasirikare b’u Burundi.

FOCODE ivuga ko yabonye amakuru aturutse ku bakozi bo muri ibi bitaro bavuga ko abarwanyi bakomeretse cyane bajyanwa ku cyicaro gikuru cya Tanganyika Hospital, aho bamwe baba bari mu ishami ryita ku barwayi barembye (réanimation) ndetse n’iryo kubaga (chirurgie).

Barashinjwa kuvuzwa ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Raporo ikomeza ivuga ko abo barwanyi bavurwa hifashishijwe inyandiko z’ubwishyu (bons de soins) z’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB). Umwe mu bakozi b’ibi bitaro uvugwa muri iyo nkuru avuga ko uburyo bwo kwishyura bwari bugaragaza ko amafaranga atangwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Iyo raporo inavuga ko nyuma y’uko ayo makuru atangiye kujya hanze, abayobozi b’igisirikare cy’u Burundi ngo bategetse ko inyandiko z’abarwayi zihindurwa kugira hatagaragara ko ubuvuzi bwishyurwa na FDNB.

FOCODE inavuga ko hari abasirikare b’u Burundi bavuga ko abo barwanyi bo muri RDC bafashwa kurusha bo. Iyi raporo ivuga ko bamwe mu barwanyi bahabwa amafaranga y’ifunguro ya buri munsi, mu gihe abasirikare b’u Burundi bavuga ko bamaze amezi menshi badahembwa amafaranga y’akazi bakoze muri RDC.

Raporo isoza isaba Minisiteri y’Ingabo z’u Burundi n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’icyo gihugu gutanga ibisobanuro kubarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari kuvurirwa ku ngengo y’imari y’igisirikare cy’u Burundi.

2026-07-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida  Kabila

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Ubwanditsi 19 Dec 2021
Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 16 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu  Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC  ya Rudasingwa
ITOHOZA

Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
HIRYA NO HINO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017
Mu Rwanda

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Ubwanditsi 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru