Ba Ruharwa bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bakomeje kugezwa imbere y’ubutabera, n’iyo baba barahunze igihugu bakajya kuba mu mahanga. Urubanza rwa Eugène Ntambara, wahoze ari konseye wa Segiteri ndetse n’umukuru w’Interahamwe muri Komini Mbazi, ni urugero rushya rugaragaza ko imyaka ishobora gutambuka ariko ubutabera bukomeza gushakisha abakoze ibyaha bikomeye bya Jenoside.
Ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2026, urukiko rwo mu Buholandi rwahamije Eugène Ntambara icyaha cya Jenoside maze rumukatira igifungo cya burundu. Ntambara yari amaze imyaka aba mu Buholandi, aho yari yarabonye n’ubwenegihugu.
Amakuru ajyanye n’uru rubanza agaragaza ko ku wa 25 Mata 1994, Abatutsi barenga 10.000 bari bakusanyirijwe ku kibuga cy’umupira cya Bwiza, muri Komini Mbazi, muri Perefegitura ya Butare.
Ni ho hateguwe igitero cyahitanye umubare munini w’Abatutsi bari bahahungiye. Ntambara yashinjwaga kugira uruhare rukomeye muri icyo gitero, ari na yo mpamvu urubanza rwe rwari rufite uburemere bukomeye mu gushaka ubutabera ku bahohotewe.
Mu bantu bavugwa ko bagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi muri ako gace harimo abayobozi n’abayoboke b’interahamwe n’impuzamugambi. Mu byaha byabaye muri ako gitero hakoreshijwe intwaro zitandukanye, zirimo imbunda, grenade, imihoro, ibyuma, inkota n’amacumu.
Urubanza rwa Ntambara rujya mu murongo w’izindi manza z’abantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Sylvain Nsabimana, wari Perefe wa Butare, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.
Sibomana Antoine, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mbazi akaba yarazwi ku izina rya Mpangara Nguhangare, na we yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’inkiko Gacaca, akatirwa igifungo cya burundu, aza no kugwa muri gereza.
Naho Bushishi Mathias, wari Umushinjacyaha wa Butare, ni umwe mu bantu bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside mu mahanga, aho urubanza rwe rwagiye rukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bubiligi.
Urubanza rwa Eugène Ntambara rutanga ubutumwa bukomeye ku bantu bakoze Jenoside bakomeje kwihisha mu bihugu bitandukanye. Kuba umuntu yarahunze igihugu, akabona ubwenegihugu bw’ikindi gihugu cyangwa akamara imyaka myinshi ataragezwa imbere y’ubutabera, ntibivuze ko ashobora guhunga inshingano ku byaha yakoze.
Jenoside ni icyaha mpuzamahanga gikomeye, kandi gukurikirana abakekwaho uruhare muri yo bishobora gukorwa n’ibihugu bitandukanye, hashingiwe ku mategeko yabyo n’amahame y’ubutabera mpuzamahanga.
Kuba u Buholandi bwarakomeje gukurikirana urubanza rwa Ntambara, nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni ikimenyetso cy’uko ubutabera bushobora gutinda ariko ntibugomba kuzimira.
Ku barenga 10.000 bishwe kuri Stade Bwiza n’ahandi muri Mbazi, urubanza rwa Ntambara ni indi ntambwe mu rugendo rwo gushaka ubutabera no kubungabunga ukuri ku byabaye mu 1994.
Harakabaho ubutabera. Ukuri ntigupfa, kandi amateka ntazazima.



