• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

RUSHYASHYA 08 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, anahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera muri Tanzania.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ U-20.

Abatoza bashyizweho ni Cassa Mbungo André nk’Umutoza Mukuru, Ntamuhanga Tumaini nk’umwungiriza we, Peter Otema akaba uwongerera imbaraga abakinnyi, mu gihe Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’ ari we utoza abanyezamu.

Aba batoza bahise banahamagara abakinnyi bazatoza iyi kipe, by’umwihariko mu mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Abanyezamu bahamagawe ni Kabera Bonheur (MARINE FC), Nsengumuremyi Alfa (Mahembe FTC) na Mugisha Claude (Gasogi United).

Ba myugariro ni Ukwiyegukundwa Aloys (Motard FC), Igiraneza David (Police FC), Gisubizo Emmanuel (FC Bayern Academy), Tuyishimwe Kennedy (Mukura FC), Ishimwe Fredy (Tony FC), Cyusa Fiston (Police FC), Sheja Djibril (Tony Academy), Niyompano Pacifique (Gasogi United).

Abakina mu kibuga hagati bahamagawe ni Nkundukuri M. Léon (Gasogi United), Mugisha Irene (AS Kigali), Byiringiro Thierry (Gasogi United), Taufick Manzi (Police FC), Ndungutse Assouman (APR FC), Nshimiyimana K. Celestin (Gorilla FC), Dushime Claude (Tony Academy).

Ba rutahizamu ni Ishimwe Aimée Thierry (Gorilla FC), Uwineza René (Intare FC), Mutembe Poul (Police FC), Mugunga Daniel (Tony Academy), Nshimiyimana Olivier (FC Bayern Academy), Nshimiyimana Obed (Kiyovu SC) na Hagenimana Eric (Marine FC).

Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A, aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania izakira irushanwa, yatinze gutangira imyitegura ku mpamvu z’uko hari hataraboneka ingengo y’imari izatuma yitabira, ariko ku bufatanye bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, iraboneka bihabwa umurongo.

Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026, ribere ku kibuga cya Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania. Iki kibuga cyavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.

Itsinda B irimo Uganda, Sudani na Djibouti, naho Itsinda C rikabamo Sudani y’Epfo, u Burundi na Kenya.

Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

Image

ImageImageImageImage

2026-09-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 26 May 2022
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022
AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

Ubwanditsi 24 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa
Mu Mahanga

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016
Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse
ITOHOZA

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.
Amakuru

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru