Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yakoze amateka yo kubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027 nyuma y’imyaka 15, ni mu gihe Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA U17 2026 cyaberaga i Kigali.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, Amavubi U17 yatsinze Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ihita ibona itike yo guhagararira akarere ka CECAFA mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika U17 izabera muri Maroc hagati ya Mata na Gicurasi 2027.
Shema Heylen Jayden yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, mbere y’uko Ndizeye Isaac atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 16, ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koruneri.
Mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira ikipe y’igihugu ya Ethiopia yaje kwishyura igitego kimwe ibifashijwemo na Akrem Abduselam Jemal, binarangira muri uyu mukino ari ibitego bibiri kuri kimwe.
Iyi ntsinzi isobanuye byinshi ku mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko Amavubi U17 yaherukaga gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu 2011, ubwo u Rwanda rwari rwacyakiriye rukagera ku mukino wa nyuma, rugatsindwa na Burkina Faso.
Iyi kipe itozwa na Jimmy Mulisa yari yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gutsindwa na Somalia kuri penaliti 5-4, amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza.
Uganda yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Somalia kuri penaliti
Mu mukino wa nyuma wa CECAFA U17 wabaye kuri uyu munsi, Uganda yegukanye igikombe itsinze Somalia kuri penaliti, ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Uganda yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kunyagira Ethiopia ibitego 4-0 muri ½ cy’irangiza, mu gihe Somalia yari yahageze isezereye u Rwanda kuri penaliti.
Amakipe atatu ya CECAFA azitabira CAN U17
Uganda, Somalia n’u Rwanda ni zo kipe eshatu zabonye itike yo guhagararira akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2027 kizabera muri Maroc.
Ku Rwanda, kubona iyi tike ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu byiciro by’abato.
Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yongeye kubona amahirwe yo guhatana n’ibihugu bikomeye kuri uyu mugabane, mu gihe Uganda yo yagaragaje imbaraga zayo yegukana igikombe cya CECAFA imbere y’abafana bari i Kigali.




