• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma

A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma

Editorial 21 Oct 2018 POLITIKI

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Ukwakira yashimye perezida Paul Kagame kubera kwita ku buringanire mu mavugurura yakoze muri guverinoma.

Kuwa Kane ushize, itariki 18 Ukwakira nibwo habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda abagore baba 50% bangana n’abagabo.

Izi mpinduka zikaba zaraje zikurikira itorwa rya minisitiri Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

U Rwanda kandi nk’uko Xinhua dukesha iyi nkuru ibyibutsa, nirwo ruyoboye ku isi yose mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, rukaza no ku mwanya wa kane ku Isi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire nk’uko bwana Faki yabishimangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Ibi ngo bikaba bigaragaza na none ubushake bwimbitse bw’u Rwanda mu guha abagore ubushobozi harimo no guhagararirwa bikwiye no kugira uruhare runini mu gufata ibyemezo bya politiki.

Kuwa kabiri ushize, Moussa Fafi na none yashimye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed kuba yarashyizeho guverinoma igaragaramo uburinganire bw’ibitsina.

Iki gihugu kikaba giherutse gushyiraho guverinoma igizwe n’abaminisitiri 20 , kimwe cya kabiri akaba ari abagore barimo n’uwahawe kuyobora Minisiteri y’ingabo.

Moussa Faki akaba ashishikariza ibindi bihugu bya Afurika gufatira urugero ku Rwanda na Ethiopia mu bijyanye n’uburinganire no guha ubushobozi abagore.

2018-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Editorial 23 Sep 2017
Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Editorial 27 Aug 2018
Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Administrator 21 Nov 2025
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Editorial 30 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal
IMIKINO

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Editorial 23 May 2018
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere
IMIKINO

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Editorial 14 Aug 2016
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84
HIRYA NO HINO

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Editorial 03 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru