Umunyamakuru w’Umutaliyani Fulvio Beltrami wandikira ibinyamakuru byo mu Butariyani amakuru yo muri Afurika y’iburasirazuba yakoze iperereza ku kuba FDLR ibarizwa mu gihugu cy’u Burundi.
Mu cyegeranyo Fulvio yashyize hanze yavuzeko ibihumbi by’abasirikari b’umutwe wa FDLR babarizwa mu gisirikari n’igipolisi ndetse no mu nzego zose za Leta mu gihugu hose.
Umubano wa FDLR na Nkurunziza wafashe intera ndende muri 2014, ubwo FDLR yatozaga urubyiruko rwa CNDD-FDD muri Kongo ruzwi nk’Imbonerakure zitwara nk’umutwe wa gisirikari nkuko byatangajwe na LONI. Iyicwa ry’ababikira batatu b’abataliyani aribo Lucia Pulici, Olga Raschietti na Bernadetta Boggian mu Kamenge tariki ya 8 Nzeli 2014, rishingiye ku kuba barabonye iyo myitozo kuko bari bafite ikigo muri Kongo hafi naho bitorezaga. Icyiciro cya mbere cy’imbonerakure nkuko Fulvio abitangaza ni 4.000 byatojwe muri 2014. Ibi byakozwe mwi’ibanga ariko abo babikira barabibona, bicwa ku itegeko rya Perezida Nkurunziza ngo batazaha ibimenyetso LONI.
Nyuma ya Coup d’Etat yapfubye muri 2015, Nkurunziza yabonyeko abasirikari n’abapolisi batamuri inyuma 100% , nibwo hishwe abasirikari bakuru b’abatutsi n’abahutu batamwumvira, ariko se yari kubasimbuza nde? Igisubizo cyabaye gutoza interahamwe no kwinjiza FDLR mu gisirikari no mu gipolisi. Bivugwa ko ibi bitwara Nkurunziza amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amadorali.
FDLR ni inyeshyamba zigizwe na bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’ababakomokaho, intego yabo ni ukwica inyoko Tutsi. FDLR iri mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burundi. Hagati ya Kamena-Ukuboza 2017, Nkurunziza yakajije umurego mu kwica abasirikari yita ko batamwumva, icyo gihe bakwirakwizaga amakuru ko Nkurunziza agiye kwicwa kandi ko ubuzima bwe butameze neza.
Ahagana mu kwezi k’Ukwakira 2018, abagumyamabanga ba CNDD FDD batari abahezanguni ndetse na bamwe mu basirikari bashatse kwifashisha ko Nkurunziza arwaye bakamusimbuza undi wakwemera gushyiraho leta ihuriweho n’abarwanya Nkurunziza. Iki gitekerezo nticyashyizwe mu bikorwa ahubwo cyatumye FDLR ibwira Nkurunziza kongera umubare wazo mu Burundi.
Muri iki gihe, FDLR ibarizwa munzego zose zo hejuru, amwe mu mazina yaba FDLR bari mu ngabo z’u Burundi twavuga nka Jean Pierre Ndimurwimo, Leonard Kwizera, Benjamin Habarugira, Gilbert Hatungimana, Pascal Barukwege, Egide Masabo, Ildephonse Hakizimana, Juma Bahati, Benoit Madef, Victor Byamungu, Bosco Barekebaguve Nsaminana na Luc Kananga.
FDLR kubera uburwayi bwa Nkurunziza yashenye igisirikari cy’u Burundi, aho ifitanye ubucuti nanone nufatwa nka numero ya kabiri mu gihugu ariwe General Alain Guillaume Bunyoni, bakaba babarizwa no mugabo zirinda Nkurunziza. Bivugwa ko kimwe cya kabiri cy’abarinda Nkurunziza ari FDLR aho abasirikari bakuru ba FDLR aribo Lt Col Sefu Bora, Lt Col Barukwege Leonard na Lt Col Lukusa Salif babarizwa muri uwo mutwe urinda Nkurunziza, bakaba babarizwa mu bigo bya gisirikari bya Muzinda na Mujejuru.
Biracyaza……………