• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Editorial 14 Oct 2016 ITOHOZA

Roger Patrick Claude Michel na Jean Marc Roger Dimanche, bakomoka mu Bufaransa, boherejwe iwabo nyuma yo gufatwa binjira mu Rwanda batabifitiye ibyangombwa.

Bafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, mu karere ka Rubavu, bashaka kwinjira mu Rwanda batabifitiye uruhushya (Visa), ku wa 22 Kanama 2016.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda babasabye gusubira muri Congo, bakabanza bagasaba uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda, bakoresheje murandasi (Internet) ariko barabyanga.

Aba bagabo bombi, baje kwinjira, batwawe n’imodoka y’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Bageze i Kigali bahise bafatwa, boherezwa i Rubavu kugirango babazwe ibijyanye no kwinjira kwabo badafite ibyangombwa bibibemerera, baragarurwa bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Ubutabera bwaje kubemerera gukurikiranwa bari hanze, nyuma y’iminsi itatu barafungurwa.

Mu rwego rw’iperereza ubutabera bwasabye gushyikirizwa imodoka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi barimo, ndetse n’amazina y’uwari uyitwaye.

Aya makuru yari akanewe mu iperereza yatanzwe bitinze, binatinza urubanza kuko yabonetse kuwa 30 Nzeli.

-4359.jpg

Nyuma y’urubanza, baherekejwe n’abayobozi bo muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, bahawe impapuro zibemera gusohoka mu gihugu (Visa), n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, kuri uyu wa 13 Ukwakira2016.

Aba bagabo bemeye icyaha baregwa cyo kwinjira mu gihugu batabifitiye ibyangombwa, banacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u R’wanda buri wese, hakurikijwe amategeko.

-4363.jpg

Burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016.

2016-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Editorial 23 Jul 2019
Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Editorial 10 Jul 2019
Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Editorial 04 Jan 2017
Urwikekwe : Muri RNC,  barahiga bukware utanga amakuru i Kigali ngo Rushyashya yaba ifite ibyitso muribo

Urwikekwe : Muri RNC, barahiga bukware utanga amakuru i Kigali ngo Rushyashya yaba ifite ibyitso muribo

Editorial 12 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN
Amakuru

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024
Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Editorial 17 Jun 2019
Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.
INKURU NYAMUKURU

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Editorial 23 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru