• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yagaragaje impungenge ku byatangajwe mu matora ya RDC

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Ubwanditsi 10 Jan 2019 POLITIKI

Impungenge ni zose ku ntsinzi y’umukandida utavuga rumwe na Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, nyuma y’uko bamwe mu bo bari bahanganye bayamaganye, u Bufaransa bukagaragaza ko butanyuzwe.

Komisiyo y’amatora mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza 2018 byari bitegerejwe na benshi.

Muri 97 % y’amajwi amaze kubarurwa, Tshisekedi ni we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 % naho Emmanuel Ramazani Shadary yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % .

RFI yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yagaragaje impungenge ku byatangajwe mu matora ya RDC.

Le Drian yavuze ko bihabanye n’ibyo bari bagiye babona hirya no hino, gusa asaba umutuzo mu gihe bagitegereje uko bigenda.

Ati “Bisa n’aho ibyatangajwe byo gutsinda kwa Tshisekedi bitajyanye n’ibyo twagiye tubona kuko abasenyeri bakoze igenzura batangaza ibihabanye na biriya. Nkeka ko dukwiye gukomeza gutuza tukirinda imvururu tugategereza umucyo ku byavuye mu matora .”

Yakomeje agira ati “U Bufaransa bugomba kugira icyo buvuga kuko ni kimwe mu bihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni. Mu cyumweru gishize twahamagaye ako kanama kugira ngo gakurikirane ko ibitangazwa biba ibihuye n’ukuri.”

Mu Cyumweru gishize, Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri RDC (Cenco) yari yatangaje ko izi uwatsinze amatora, isaba Komisiyo y’amatora kutazatangaza ibihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Cenco ivuga ko yohereje indorerezi zayo mu biro by’itora bigera ku bihumbi 50, mu biro by’itora 70 000 byari mu gihugu hose.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko bamwe mu badipolomate babashije kubona raporo ya Cenco, bemeza ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora.

Fayulu yabwiye RFI ko ibyo Komisiyo y’amatora yatangaje ari agahomamunwa akandi bihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Yagize ati “Ni agahomamunwa. Abantu bakunze kujya babeshya abaturage none barashaka gukomeza kubabeshya. Barabizi ko Tshisekedi atatsinze, ntashobora gutsinda. Intsinzi ni iy’abaturage niba twubaha abaturage, tugomba kuyibaha. Nibo bahisemo.”

Fayulu yavuze ko amajwi agomba kubarwa bundi bushya, agatangazwa ibiro by’itora ku bindi.

Ati “Mu 2006, bibye intsinzi ya Jean Pierre Bemba, mu 2011 bibye intsinzi ya Etienne Tshisekedi, uyu munsi ntabwo bashobora kongera kwiba instinzi y’abaturage.”

Fayulu yavuze ko habayeho ubwumvikane hagati y’abambari ba Perezida Joseph Kabila ndetse n’aba Tshisekedi bagapanga uko biba amajwi.

Uwari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Tshisekedi, Vital Kamerhe yemereye RFI ko bahuye koko ariko ngo baganairaga ku buryo bwo kubungabunga umutekano muri ibi bihe by’amatora.

Yavuze ko iyo haza kubaho kuganira kwiba amajwi, impuzamashyaka ya Tshisekedi yakabaye yanatsinze mu matora y’Abadepite n’ayo ku rwego rw’Intara.

Hategerejwe kumva icyo Cenco itangaza nyuma y’ibyo Komisiyo y’amatora yatangaje.

Abatishimiye ibyavuye mu matora bahabwa iminsi icumi yo kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga.

Ni ubwa mbere muri RDC hagiye kuba ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

2019-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwanditsi 09 Sep 2024
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

Ubwanditsi 18 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Ubwanditsi 13 May 2018
Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza
IMIKINO

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)
IMIKINO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Ubwanditsi 05 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru