• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yagaragaje impungenge ku byatangajwe mu matora ya RDC

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Ubwanditsi 10 Jan 2019 POLITIKI

Impungenge ni zose ku ntsinzi y’umukandida utavuga rumwe na Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, nyuma y’uko bamwe mu bo bari bahanganye bayamaganye, u Bufaransa bukagaragaza ko butanyuzwe.

Komisiyo y’amatora mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza 2018 byari bitegerejwe na benshi.

Muri 97 % y’amajwi amaze kubarurwa, Tshisekedi ni we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 % naho Emmanuel Ramazani Shadary yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % .

RFI yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yagaragaje impungenge ku byatangajwe mu matora ya RDC.

Le Drian yavuze ko bihabanye n’ibyo bari bagiye babona hirya no hino, gusa asaba umutuzo mu gihe bagitegereje uko bigenda.

Ati “Bisa n’aho ibyatangajwe byo gutsinda kwa Tshisekedi bitajyanye n’ibyo twagiye tubona kuko abasenyeri bakoze igenzura batangaza ibihabanye na biriya. Nkeka ko dukwiye gukomeza gutuza tukirinda imvururu tugategereza umucyo ku byavuye mu matora .”

Yakomeje agira ati “U Bufaransa bugomba kugira icyo buvuga kuko ni kimwe mu bihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni. Mu cyumweru gishize twahamagaye ako kanama kugira ngo gakurikirane ko ibitangazwa biba ibihuye n’ukuri.”

Mu Cyumweru gishize, Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri RDC (Cenco) yari yatangaje ko izi uwatsinze amatora, isaba Komisiyo y’amatora kutazatangaza ibihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Cenco ivuga ko yohereje indorerezi zayo mu biro by’itora bigera ku bihumbi 50, mu biro by’itora 70 000 byari mu gihugu hose.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko bamwe mu badipolomate babashije kubona raporo ya Cenco, bemeza ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora.

Fayulu yabwiye RFI ko ibyo Komisiyo y’amatora yatangaje ari agahomamunwa akandi bihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Yagize ati “Ni agahomamunwa. Abantu bakunze kujya babeshya abaturage none barashaka gukomeza kubabeshya. Barabizi ko Tshisekedi atatsinze, ntashobora gutsinda. Intsinzi ni iy’abaturage niba twubaha abaturage, tugomba kuyibaha. Nibo bahisemo.”

Fayulu yavuze ko amajwi agomba kubarwa bundi bushya, agatangazwa ibiro by’itora ku bindi.

Ati “Mu 2006, bibye intsinzi ya Jean Pierre Bemba, mu 2011 bibye intsinzi ya Etienne Tshisekedi, uyu munsi ntabwo bashobora kongera kwiba instinzi y’abaturage.”

Fayulu yavuze ko habayeho ubwumvikane hagati y’abambari ba Perezida Joseph Kabila ndetse n’aba Tshisekedi bagapanga uko biba amajwi.

Uwari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Tshisekedi, Vital Kamerhe yemereye RFI ko bahuye koko ariko ngo baganairaga ku buryo bwo kubungabunga umutekano muri ibi bihe by’amatora.

Yavuze ko iyo haza kubaho kuganira kwiba amajwi, impuzamashyaka ya Tshisekedi yakabaye yanatsinze mu matora y’Abadepite n’ayo ku rwego rw’Intara.

Hategerejwe kumva icyo Cenco itangaza nyuma y’ibyo Komisiyo y’amatora yatangaje.

Abatishimiye ibyavuye mu matora bahabwa iminsi icumi yo kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga.

Ni ubwa mbere muri RDC hagiye kuba ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

2019-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Ubwanditsi 24 Jun 2024
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2024
Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe

Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo
Amakuru

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 05 May 2023
Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017
SHOWBIZ

Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Ubwanditsi 27 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru