• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Ubwanditsi 27 Apr 2018 POLITIKI

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yatangaje ko hari icyizere gikomeye cy’uko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ugiye kuba mwiza cyane kuko ubuyobozi bwa Perezida Ramaphosa na Kagame, bushishikajwe no gukemura ibibazo byose byatumye uhindana.

Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Mata 2018, mu birori byo kwizihiza ukwibohora ku ngoyi y’irondaruhu, kwibukwa ku wa 27 Mata buri mwaka. Itariki nk’iyi mu 1994 nibwo muri iki gihugu bagiraga amatora ya mbere buri wese urengeje imyaka 18 akemererwa gutora mu gihe mbere uburenganzira busesuye bwari ubw’abazungu gusa.

Amb. Twala yagarutse ku byo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje mu kwezi gushize ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko hari icyizere gikomeye kuko by’umwihariko Perezida Ramaphosa yazanye imiyoborere mishya kandi ashyigikiye ko ibyabaye mu gihe cyashize birangira, igihugu cye kigatangira ipaji nshya.

Yagize ati “Ramaphosa yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagomba kuganira ku kibazo. Nzi neza ko hari ibiganiro birimo kuba ndetse baranahuye mu nama ya Commonwealth, ndabizi neza.”

Yakomeje avuga ko ibyatangajwe n’abakuru b’ibihugu byombi atari amagambo ya dipolomasi, ahubwo ari ukuri gutomoye kuko bombi basangiye ibyiyumviro by’uko uyu mugabane utagera ku ntego z’isoko rusange rihuriweho (CFTA) no koroshya urujya n’uruza mu gihe ibihugu byaba bitakemuye ibibazo biri mu mubano wabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa bya EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko kuvugutira umuti ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi bitazashingira ku korohereza abanyarwanda kubona viza gusa.

Yagize ati “Dukeneye kureba umubano wacu mu buryo bwagutse birenze ikibazo cya Viza. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikomeye ku mugabane yaba muri politiki n’ubukungu kandi tuzakomeza gufatanya yaba mu kwishyira hamwe kw’ibihugu, ubucuruzi n’ibindi.”

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushingiye ku burezi, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ibindi.

Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri iki gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe, muri icyo gihe Afurika y’Epfo ikaba yarirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

U Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu. Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.

2018-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

Ubwanditsi 06 Sep 2017
RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora
IKORANABUHANGA

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ubwanditsi 05 May 2018
U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.
Amakuru

U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru