• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!   |   21 Jan 2021

  • Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba   |   21 Jan 2021

  • Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi   |   19 Jan 2021

  • U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura   |   18 Jan 2021

  • Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!   |   18 Jan 2021

  • Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa   |   17 Jan 2021

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Editorial 14 Feb 2020 POLITIKI

Abakurikiranira hafi politiki ntibasiba kumva uko Twagiramungu Faustin w’imyaka 75, asebya Leta y’u Rwanda ndetse akerura ko afatanya n’umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda abinyujije mu ishyaka rye rya RDI Rwanda Rwiza.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri politiki y’u Rwanda, cyane cyane mu ishyaka MDR, ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano yarahiriye kuwa 19 Nyakanga 1994.

Ni muri guverinoma yari iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida, ikaba yaragombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.

Ku ikubitiro Twagiramungu yakuyemo ake karenge arahunga! Uyu musaza wari mu ishyaka rya MDR ku wa 31 Kanama 1995, yeguye ku mwanya we, ahita ahungira mu Bubiligi.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yasubiye mu Rwanda mu 2003, agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame ku majwi 95.0%, we agira 3.62% gusa.

Nyuma Twagiramungu yongeye kwerekereza mu Bubiligi ari naho abarizwa uyu munsi. Umwaka ushize, yiyunze na Paul Rusesabagina n’abandi mu mugambi mubisha wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abazi Twagiramungu bavuga ko uyu ari umusaza bigoye ko yahinduka, cyane ko amateka ye ari mabi ndetse akaba afite n’ikibazo cy’uko atajya areba imbere ngo abone ibifitiye igihugu akamaro.

Rutayisire Boniface, ni umwe mu beruye bagoreka amateka y’u Rwanda, ararusebya yemera kuvuga ko aruhunze ngo ahabwe ibyangombwa by’u Bubiligi. Yageze n’aho mu 2015 avugira ku kinyamakuru kimwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abahutu.
Gusa mu 2016 Rutayisire yahinduye amayira ahitamo gufatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu cye, aho kuganzwa n’amaco y’inda.

Avuga ko azi neza Twagiramungu nk’abantu babanye mu Bubiligi kandi akaba amugenzura buri munsi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Rutayisire yavuze ko Twagiramungu ari umuntu udafite n’icyo yishoboreye, kuko arangwa no kuvuga imbere harimo ubusa.

Yagize ati “Ku giti cye, Twagiramungu ni umuntu mfite ubuhamya bwihariye, burya n’iyo ari bujye guhura n’abanyamakuru ni wa muntu uba utazi ibyo ari buvuge, arabanza akajya kuvuga ati ndavuga iki? Ku giti cye kwitekerereza cyangwa kureba kure abifitemo ingorane, ni umuntu ukora politike y’uwo munsi y’ibimujemo, icyo ahuye nacyo nicyo avuga, ntabwo wamubaza ngo ejo uzakora iki?.”

“Noneho ku bijyanye no gutukana kwe, burya Twagiramungu ni umuntu wabaye mu mateka mabi, ni umukwe wa Grégoire Kayibanda kandi ubona ibyabaye byose. Ku ngoma ya Kayibanda n’ibibi yakoze mu bihe byashize, Twagiramungu rero ni umuntu utarigeze yitandukanya na byo, ni wa muntu wagumanye ishyaka rya MDR ku mutima mbese avuga ko ari ishyaka rya ba Se na ba Nyina.”

Rutayisire wabanye na Twagiramungu, avuga ko uyu ari umusaza ukomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo kuyireka byamugoye.

Ati “Muri make ni umuntu ubona ko agikomeye kuri iyo ngengabitekerezo y’amoko, biri mu maraso no mu misokoro, ni umuntu udahinduka byakubitiraho ni uko ku giti cye ubushobozi bwe bwo kwitekerereza no kugira ngo abe yahinduka arebe kure na byo bikamubera ingorane, ni imfungwa y’ibitekerezo bishaje bya kera by’amoko.”

Abazi Twagiramungu aho atuye mu Bubiligi, bahamya ko usanga ari umuntu ukunda kuba wenyine.

Ibivugwa na Rutayisire, byanakomojweho n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, wavuze ko imico mibi ya Twagiramungu ari iya kera.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Majyaruguru rwitabiriye gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” ku wa 24 Mutarama 2019, Gen. Kabarebe yagarutse ku myitwarire ya Twagiramungu mbere na nyuma ya Jenoside.

Uyu Twagiramungu wabarizwaga muri MDR kimwe n’abo mu yandi mashyaka ya PSD, bahuriraga na FPR mu biganiro byaberaga ku Murindi mu gihe cy’imishyikirano.

Gen. Kabarebe yavuze ko Twagiramungu nubwo yajyaga muri ibi biganiro yari yifitemo ko FPR igomba kurwana urugamba rw’amasasu hanyuma we akazategeka.

Ati “Ni wawundi wari ufite ibitekerezo byo kuvuga ngo FPR irwane, njyewe nzategeke, kuko yo ntizi gutegeka, izi kurasa gusa.’’

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Twagiramungu ari mu bahungiye muri Stade Amahoro, ahari Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (Minuar).

Izi ngabo zaje kwamburwa intwaro n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), abahungiye muri stade batangira kwicwa.

Ingabo za RPA zari muri Batayo ya Gatatu zavuye muri CND nizo zahagobotse zirokora abarimo na Twagiramungu.

Gen. Kabarebe yatanze urugero rumwe rugaragaza imyumvire ya Twagiramungu, wamaze gutabarwa akanga kujyana n’abandi aho FPR yagenzuraga kuko ngo “adashaka kuguma mu maboko y’Inyenzi’, izina ryakoreshwaga mu kwambura ubumuntu ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Yaravugaga ngo “Njyewe ndashaka kuguma mu maboko ya Minuar.’’

Gen. Kabarebe yavuze ko “Abamurokoye (Twagiramungu) ntiyashatse kubasanga, igihe yabasangaga ku Murindi hari icyo yabashakagaho, wenda kubakorera. Ibi ntibyabujije Leta y’inzibacyuho yagiyeho kumuha umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Kubera iyo myumvire n’ibitekerezo bye, nibyo byatumye avaho, aragenda, ubu akaba ari aho ari. Ni ayo mateka nzi.’’

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame na we yabwiye RBA ko Twagiramungu atangiye inshingano ze, ikote yambaye ryaguzwe mu misanzu yari yarakusanyijwe na FPR.

Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga.”

Twagiramungu yatorewe kuyobora Ishyaka rya MDR mu 1991. Ryafatwaga nk’irikomeye mu yarwanyaga Habyarimana Juvénal.

Ryaje kuzongwa n’amacakubiri ndetse bizamba cyane ubwo mu 1993 Twagiramungu yasabwaga gutanga uzaba Minisitiri w’Intebe muri Guverinona ihuriza hamwe amashyaka, akagena Uwiringiyimana Agathe, atagishije inama ishyaka.

Muri uwo mwaka hateranye inteko idasanzwe ya MDR, imwirukana mu ishyaka na Uwiringiyimana areguzwa.

Twagiramungu yanze ibyemezo yafatiwe, havuka impande ebyiri zihaganye mu ishyaka; zavutsemo MDR Power ya Karamira na Kambanda Yohani yari ishyigikiye MRND ya Habyarimana na CDR, amashyaka yari ku isonga ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi gice cya MDR cyashakaga impinduka mu gihugu, kinashyigikiye urugamba rw’Inkotanyi rwo kwibohora cyakomeje kuyoborwa na Twagiramungu.

Twagiramungu nyuma yo kujya kuba mu Bubiligi ntahwema kurangwa n’amagambo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwiteguye gukora iperereza ku magambo ye.

Src: Igihe

2020-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF  [ Igice 3 ]

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF [ Igice 3 ]

Editorial 23 May 2019
Kenya: Raila Odinga avuga ko atazongera kwiyamamaza muri 2022 ahubwo ko azashyigikira Kenyatta

Kenya: Raila Odinga avuga ko atazongera kwiyamamaza muri 2022 ahubwo ko azashyigikira Kenyatta

Editorial 18 Jun 2018
Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Editorial 25 Apr 2018
CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba

CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba

Editorial 22 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru