• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Ubwanditsi 24 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hateraniye Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, amahanga akomeje kugaragaza ko inzira rukumbi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, ari iy’ibiganiro.

Ibi byongeye gushimangirwa n’Umuvugizi wa “Department” y’Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, William Johann Schmonees, watangaje ko igihugu cye kidashyigikiye na gato inzira y’imirwano mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru mpuzamahanga biri aho i New York, Bwana Johann Schmonsees yasobanuye ko Amerika ishyigikiye ibyemezo bya Luanda, bisaba ko Leta ya Tshisekedi yicarana n’abo bashyamiranye ku meza y’ibiganiro, kandi buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho nta mananiza.

Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaje ko amasasu adashobora kurangiza iyo ntambara ica ibintu muri Kongo, kuko mu Gushyingo 2023, ubwo Madamu Avril Haines ukuriye iperereza ry’Amerika yasuraga Kongo, nawe yasabye Tshisekedi kumvikana n’abo bashyamiranye, bakarambika intwaro hasi binyuze mu biganiro.

Ibi amahanga arabisaba mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze kugaragaza ko butitaye na gato ku myanzuro ya Luanda. Urugero ni inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birebwa n’iki kibazo yabereye i Luanda tariki 14 uku kwezi, ikarangira intumwa ya Kongo iteye ishoti gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi inama zose zabereye aho i Luanda, zaremeje ko igihe cyose FDLR izaba ikica igakiza, nta mahoro azigera aboneka muri Kongo by’umwihariko, no mu karere kose muri rusange.

Perezida Tshisekedi yarahiye ko atazagirana ibiganiro na M23, we yita “umutwe w’iterabwoba”, mu gihe nyamara abo barwanyi bamaze kumwereka ko bamurusha imbaraga ku rugamba, dore ko bamaze kwigarurira igice kinini cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uretse n’intambara hagati ye na M23 akomeza gutsimbararaho, Tshisekedi yamaze no gutangaza ko yifuza gutera uRwanda, byerekana neza ko atitaye ku nama amahanga amugira yo kureka gushyira imbere intambara.

Umuntu rero yakwibaza icyo uyu mugabo yungukira mu kwima amatwi abamugira inama yo kureka intambara. Abasesenguzi berekana ko Tshisekedi afite inyungu muri iyi ntambara:

Hari inyungu y’ubukungu kuko mu ntambara ba rusahuriramunduru bayungukiramo.Tshisekedi n’agatsiko ke banyereza amamiliyoni y’amadolari atagira ingano, babeshya ko ari ayo gukoresha ku rugamba.

Muri ako kajagari kandi banasahura umutungo kamere w’igihugu bafatanyije n’imitwe yitwaje intwaro isaga 250, ubutegetsi bwashinze buvuga ko ibufasha kurwanya M23 n’u Rwanda.

Ntawakwirengagiza ndetse n’inyungu za politiki, kuko intambara ikomeje Tshisekedi atava ku butegetsi, yitwaje ko nta matora ashoboka mu gihe igihugu kiri midugararo.

Ni umwanya mwiza kandi wo kwikiza abamubangamiye, abashinja kuba ibyitso by’umwanzi.

Ese umuryango mpuzamahanga uzareka Tshisekedi akomeze avunire ibiti mu matwi, abaturage bakomeze batikirire mu ntambara?

Tshisekedi se we, azagera aho ave ku izima, areke za ndonke ze bwite, maze ashyikirane n’abo yita” ibyihebe”?

Ese ubundi ni iki kitwemeza ko uwo muryango mpuzamahanga utiyerurutsa, ukamusaba bya nyirarureshwa gushyikirana n’abo bahanganye, kandi uca inyuma ukamushyigikira mu ntambara kubera inyungu zitubutse, nko kugurisha intwaro no gusahura ya mabuye y’agaciro?

Tubitege amaso, ariko inyungu za bamwe ntizikwiye gusumbya agaciro ubuzima bw’inzirakarengane ibihumbi zikomeje kugwa muri iyi ntambara, izindi zicira isazi mu jisho hirya no hino mu nkambi z’impunzi, imbere mu gihugu no hanze yacyo.

2024-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019
FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Ubwanditsi 30 Sep 2025
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ubwanditsi 22 Mar 2021
Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Ubwanditsi 18 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda
Amakuru

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Ubwanditsi 24 Sep 2020
Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy
HIRYA NO HINO

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019
RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika
INKURU NYAMUKURU

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Ubwanditsi 06 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru