• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Ubwanditsi 24 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hateraniye Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, amahanga akomeje kugaragaza ko inzira rukumbi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, ari iy’ibiganiro.

Ibi byongeye gushimangirwa n’Umuvugizi wa “Department” y’Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, William Johann Schmonees, watangaje ko igihugu cye kidashyigikiye na gato inzira y’imirwano mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru mpuzamahanga biri aho i New York, Bwana Johann Schmonsees yasobanuye ko Amerika ishyigikiye ibyemezo bya Luanda, bisaba ko Leta ya Tshisekedi yicarana n’abo bashyamiranye ku meza y’ibiganiro, kandi buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho nta mananiza.

Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaje ko amasasu adashobora kurangiza iyo ntambara ica ibintu muri Kongo, kuko mu Gushyingo 2023, ubwo Madamu Avril Haines ukuriye iperereza ry’Amerika yasuraga Kongo, nawe yasabye Tshisekedi kumvikana n’abo bashyamiranye, bakarambika intwaro hasi binyuze mu biganiro.

Ibi amahanga arabisaba mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze kugaragaza ko butitaye na gato ku myanzuro ya Luanda. Urugero ni inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birebwa n’iki kibazo yabereye i Luanda tariki 14 uku kwezi, ikarangira intumwa ya Kongo iteye ishoti gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi inama zose zabereye aho i Luanda, zaremeje ko igihe cyose FDLR izaba ikica igakiza, nta mahoro azigera aboneka muri Kongo by’umwihariko, no mu karere kose muri rusange.

Perezida Tshisekedi yarahiye ko atazagirana ibiganiro na M23, we yita “umutwe w’iterabwoba”, mu gihe nyamara abo barwanyi bamaze kumwereka ko bamurusha imbaraga ku rugamba, dore ko bamaze kwigarurira igice kinini cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uretse n’intambara hagati ye na M23 akomeza gutsimbararaho, Tshisekedi yamaze no gutangaza ko yifuza gutera uRwanda, byerekana neza ko atitaye ku nama amahanga amugira yo kureka gushyira imbere intambara.

Umuntu rero yakwibaza icyo uyu mugabo yungukira mu kwima amatwi abamugira inama yo kureka intambara. Abasesenguzi berekana ko Tshisekedi afite inyungu muri iyi ntambara:

Hari inyungu y’ubukungu kuko mu ntambara ba rusahuriramunduru bayungukiramo.Tshisekedi n’agatsiko ke banyereza amamiliyoni y’amadolari atagira ingano, babeshya ko ari ayo gukoresha ku rugamba.

Muri ako kajagari kandi banasahura umutungo kamere w’igihugu bafatanyije n’imitwe yitwaje intwaro isaga 250, ubutegetsi bwashinze buvuga ko ibufasha kurwanya M23 n’u Rwanda.

Ntawakwirengagiza ndetse n’inyungu za politiki, kuko intambara ikomeje Tshisekedi atava ku butegetsi, yitwaje ko nta matora ashoboka mu gihe igihugu kiri midugararo.

Ni umwanya mwiza kandi wo kwikiza abamubangamiye, abashinja kuba ibyitso by’umwanzi.

Ese umuryango mpuzamahanga uzareka Tshisekedi akomeze avunire ibiti mu matwi, abaturage bakomeze batikirire mu ntambara?

Tshisekedi se we, azagera aho ave ku izima, areke za ndonke ze bwite, maze ashyikirane n’abo yita” ibyihebe”?

Ese ubundi ni iki kitwemeza ko uwo muryango mpuzamahanga utiyerurutsa, ukamusaba bya nyirarureshwa gushyikirana n’abo bahanganye, kandi uca inyuma ukamushyigikira mu ntambara kubera inyungu zitubutse, nko kugurisha intwaro no gusahura ya mabuye y’agaciro?

Tubitege amaso, ariko inyungu za bamwe ntizikwiye gusumbya agaciro ubuzima bw’inzirakarengane ibihumbi zikomeje kugwa muri iyi ntambara, izindi zicira isazi mu jisho hirya no hino mu nkambi z’impunzi, imbere mu gihugu no hanze yacyo.

2024-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Ubwanditsi 10 Jul 2018
CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

Ubwanditsi 11 Jan 2019
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023
Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Ubwanditsi 15 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bashyizeho amahuriro 17 yo gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Rubavu: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bashyizeho amahuriro 17 yo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia
IMIKINO

Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?
Amakuru

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru