• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Ubwanditsi 11 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC nyuma y’aho ingabo za Kayumba zitikiriye muri Congo. Uko Kayumba yashatse gusenya RPF aca amacakubiri mu banyamuryango ndetse no mu gisilikare ntayabigeraho ninako ashenye RNC yatangiranye na Col. Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na mukuruwe Gerald Gahima.

Bombori- bombori,  amacakubiri, inda nini no kwishishanya, byongeye  kuvukamo ibice bibiri  muri  Rwanda National Congress [RNC]. Igice cya mbere kigizwe na Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali [ muramu we] na Rachid.

Ikindi gice cya kabiri kigizwe na Jean Paul Turayishimye, Major Micombero  na Ben Rutabana, ibi bice byombi birarebana ay’ingwe, bishinjanya kwicisha abasilikare muri Congo,  politiki ya munyangire, kurema udutsiko, Inda nini n’amacakuribi ashingiye ku moko ndetse no kwigwizaho ibyagenewe gutunga igisilikare muri Congo ku buryo byatumye izi ngabo zihatikirira nyuma yo gucikamo ibice  bibiri.

Aya macakubiri  yongeye kwaduka muri RNC , aje akurikira ayabaye hagati ya  Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, waje kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya] ryaje kuvamo ISHAKWE,afatanyije na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNCna Jonathan Musonera wari usanzwe ari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC .

Abandi bitandukanije na Kayumba ni Nsabimana Calixte Sankara waje gutabwa muri yombi akaba afungiye mu Rwanda na Noble Marara washinze irye shyaka, abo bose bakaba barega Gen. Kayumba, amacakubiri no kwigwizaho inkunga akura mu mpunzi z’abanyarwanda abeshya kuzacyura kungufu andi agatangwa na Rujugiro Tribert.

Iyi miyoborere mibi, amacakubiri na politiki ya munyagire niyo yatumye ingabo za Kayumba  zitikirira muri Congo nyuma yo gucikamo ibice bibiri.  Igice kimwe kiyobowe na Karemera cyasigaranye n’Abanyamulenge nyuma yo gusubiranamo,  ikindi gice kijyana na Major (rtd) Habib Madhatiru, wari wungirijwe na Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles.

Igice kinini k’Ingabo za Kayumba giheruka gutikirira muri Congo, nyuma yaho Major (rtd) Habib Madhatiru, wari uziyoboye  yafatwaga mpiri nyuma yo kurasirwa mu gitero k’ingabo za FARDC. Naho Captain (rtd) Sibomana “Sibo”  wari umwungirije yaje gupfana n’ingabo ze zose ubwo bahungaga bava mu Minembwe  berekeza mu burasirazuba bwa Congo  bagana I Rutshuru bajya kwivanga na FDLR, RUD-Urunana na FPP imitwe y’inyeshyamba yegereye Uganda. Kuko Uganda yari yabemereye ubufasha nyuma yo kwimwa inzira na Tanzania. Ndetse iki kibazo kikaba cyarakuruye amakimbirahe hagati ya Uganda, Tanzania n’Uburundi. Iki gitero kiswe n’abasesenguzi ” igihano cy’urupfu kuri Kayumba Nyamwasa”.

Major (rtd) Habib Madhatiru, uri mu Rwanda, avuga ko Kayumba, ariwe wabamarishije we na bagenzi be, ubwo yababwiraga ko ari gukemura ikibazo cy’inzira afatanije na Uganda,  ariko  byamara kubakomerana, akaza kubabwira ko bakwiye kwiyaranja nk’abasilikare. Avuga ko  abenshi bapfiriye muri Congo, ari abanyarwanda yashutse, ababeshya ibitangaza,  nyuma abashora muri Congo ntabufasha, nta miti  muri ako kaga barimo  k’inzara n’inyota no kutagira icyo kwambara mu misozi ya Minembwe,  ni nako Kayumba  na muramu we Ntwali Frank , bakomezaga gushuka abandi bantu, abo ni abanyarwanda bakurwaga  mu nkambi  z’impunzi muri Uganda, Mozambike, Marawi, Zimbabwe na Afrika y’Epfo abo bose batikiriye muri Congo.

Avuga ko Kayumba akomeje ibi bikorwa  bye byo  gutwara abantu muri Congo afatanije na CMI ya Museveni, no  kwinjiza abantu benshi mu gisilikare ke, abo ni Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bitwa intasi z’u Rwanda, bahatirwa kujya mu gisilikare cya RNC, nyuma yo gukurwa muri gereza za CMI, hirya no hino muri Uganda,  bapakirwa amamodoka abajyana muri Congo banyuze Mabarara.

2019-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Ubwanditsi 13 Jan 2019
‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Ubwanditsi 25 Jul 2019
Nta munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda abafungiyeyo bakorerwa iyicarubozo batarafungurwa

Nta munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda abafungiyeyo bakorerwa iyicarubozo batarafungurwa

Ubwanditsi 22 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana
Mu Mahanga

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’
Amakuru

Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi
HIRYA NO HINO

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Ubwanditsi 18 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru