Abanyarwanda batatu bavuga ko bari bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda bashyikirijwe ubutegetsi bw’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Aba barimo Amon Ngabonzima, Xavier Gashongore na Augustin Maniragaba nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ngabonzima w’imyaka 15 atuye mu Karere ka Gakenke akaba yari yaratawe muri yombi kuwa 5 Ukwakira 2018, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Makenke iri mu Karere ka Mbarara. Avuga ko yari agiye muri Uganda gusura mushiki we.
Yagize ati “ Ubwo nari ngeze Kisoro, nafashe bisi injyana Fort portal (…) ngeze mu gasanteri ka Bushenyi basi irahagarara (…). Abanyarwanda batatu twari kumwe bahise babavanamo ari nako badushinja kuba intasi z’u Rwanda.”
Ngabonziza avuga ko polisi yahise ibajyana ahitwa Makenke ndetse akemeza ko abandi Banyarwanda babiri bapfuye bitewe no gukorerwa iyicarubozo.
Mugenzi we Gashongore w’imyaka 39 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yabaga muri Uganda kuva mu 2000. Ubusanzwe yari umuhinzi akanogosha. Avuga ko yafatiwe aho yakoreraga imirimo yo kogosha kuwa 1 Gashyantare 2019 ajyanwa mu kigo cya gisirikare ngo akorerwa iyicarubozo.
Ati “ Twajyanwe Fort Portal aba ariho dufungirwa nyuma tujyanwa Makenke. Twari abantu batatu mu cyumba cya gereza(…), batumenagaho amazi mu maso inshuro eshatu, agahita atwinjira mu mazuru. Ibi byatumaga tuva amaraso mu mazuru.”
Uyu avuga ko iyo bajyaga hanze, babambikaga imyenda ya gisirikare ku buryo utabizi wese yagiraga ngo ni abasirikare.
Gashongore avuga ko bavuye Makenke bakajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara, nyuma bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mugabo kandi avuga ko ibyangombwa bye byose byafatiriwe ndetse akamburwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amashilingi yari afite kandi ko umuryango we wari utazi aho aherereye.
“ Ku Banyarwanda niyo waba ufite ibyangombwa byemewe, baragufunga bagushinja ko uri intasi. Inama nagira Abanyarwanda ni uko Uganda atari ahantu ho kuba, mureke dukore cyane duteze imbere iguhugu cyacu.” Ibi ni ibivugwa na Ngabonziza ari na we muto mu birukanwe.
U Rwanda rutangaza ko hari Abanyarwanda 190 bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri Uganda. Ruvuga ko kandi abasaga 900 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu. Ku rundi ruhande, Uganda ihakana ko nta Munyarwanda n’umwe ifunze. Ku bw’ibyo, u Rwanda rwamaze kugira inama abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.