• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa

Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa

Editorial 15 Mar 2019 Mu Mahanga

Abanyarwanda batatu bavuga ko bari bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda bashyikirijwe ubutegetsi bw’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Aba barimo  Amon Ngabonzima, Xavier Gashongore na Augustin Maniragaba nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ngabonzima w’imyaka 15 atuye mu Karere ka Gakenke akaba yari yaratawe muri yombi kuwa 5 Ukwakira 2018, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Makenke iri mu Karere ka Mbarara. Avuga ko yari agiye muri Uganda gusura mushiki we.

Yagize ati  “ Ubwo nari ngeze Kisoro, nafashe bisi injyana Fort portal (…) ngeze mu gasanteri ka Bushenyi basi irahagarara (…). Abanyarwanda  batatu twari kumwe  bahise babavanamo ari nako badushinja kuba intasi z’u Rwanda.”

Ngabonziza avuga ko polisi yahise ibajyana ahitwa Makenke ndetse akemeza ko abandi Banyarwanda babiri bapfuye bitewe no gukorerwa iyicarubozo.

Mugenzi we Gashongore w’imyaka 39 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yabaga muri Uganda kuva mu 2000. Ubusanzwe yari umuhinzi akanogosha. Avuga ko yafatiwe aho yakoreraga imirimo yo kogosha kuwa 1 Gashyantare 2019 ajyanwa mu kigo cya gisirikare ngo akorerwa iyicarubozo.

Ati “ Twajyanwe Fort Portal aba ariho dufungirwa nyuma tujyanwa Makenke. Twari abantu batatu mu cyumba cya gereza(…), batumenagaho amazi mu maso inshuro eshatu, agahita atwinjira mu mazuru. Ibi byatumaga tuva amaraso mu mazuru.”

Uyu avuga ko iyo bajyaga hanze, babambikaga imyenda ya gisirikare ku buryo utabizi wese yagiraga ngo ni abasirikare.

Gashongore avuga ko bavuye Makenke bakajyanwa  kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara, nyuma bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo kandi avuga ko ibyangombwa bye byose byafatiriwe ndetse akamburwa miliyoni  imwe n’ibihumbi 200 by’amashilingi yari afite kandi ko umuryango we wari utazi aho aherereye.

“ Ku Banyarwanda niyo waba ufite ibyangombwa byemewe, baragufunga bagushinja ko uri intasi. Inama nagira Abanyarwanda ni uko Uganda atari ahantu ho kuba, mureke dukore cyane duteze imbere iguhugu cyacu.” Ibi ni ibivugwa na Ngabonziza ari na we muto mu birukanwe.

 

U Rwanda rutangaza ko hari Abanyarwanda 190 bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri Uganda. Ruvuga ko kandi abasaga 900 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu. Ku rundi ruhande, Uganda ihakana ko nta Munyarwanda n’umwe ifunze. Ku bw’ibyo, u Rwanda rwamaze kugira inama abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

2019-03-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Editorial 05 Dec 2016
Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni

Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni

Editorial 25 May 2018
Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Editorial 06 Apr 2016
Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Editorial 20 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR.Fc  iracakira na Yanga Aficans yo muri tanziniya
IMIKINO

APR.Fc iracakira na Yanga Aficans yo muri tanziniya

Editorial 12 Mar 2016
Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”
POLITIKI

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Editorial 03 Dec 2016
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito
Amakuru

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Editorial 04 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru