• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Editorial 21 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Abanyarwanda barimo umuhanuzi n’abanyamasengesho babiri babaga mu gihugu cya Mozambique bahitanywe n’impanuka ikomeye ubwo imodoka bari barimo yagongwaga n’igikamyo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuwa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda batatu barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.

Prophet Mushinzimana Jean Baptist yaguye mu mpanuka

Ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Prophet Eric Uwayesu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akunze gutumirwa mu ibwirizabutumwa muri Mozambique ndetse akaba yari aziranye cyane na Prophet Mushinzimana yatangarije IBYISHIMO dukesha iyi nkuru ko aba bose basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Machava muri Mozambique.

Byiringiro Felix na we yaguye muri iyi mpanuka akaba yari umunyamasengesho uba muri Mozambique

Prophet Eric yagize ati: “Ayo ni amakuru nzi neza kuko nari ndimo kuvugana n’abakozi b’Imana bagenzi bange baba muri Mozambique kuko dufite urubuga duhuriramo. Bahise babimbwira kuko bazi ko prophet Mushinzimana yari inshuti yange kandi dufatanya gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.”

Prophet Mushinzimana Jean Baptiste yari umugabo ufite umugore n’abana. Bigirimana Felix we yari akiri umusore akaba yari yaragiye muri Mozambique gushaka yo imibereho.

Mukamana Pelagie yari afite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo

Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo impanuka yabaye ari kumwe n’umukobwa we mukuru ariko uwo mukobwa we ntiyapfuye ahubwo yakomeretse bikomeye.

Prophet Eric waduhaye aya makuru yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abakozi b’Imana bagenzi be by’umwihariko Prophet Mushinzimana dore ko ngo bari banaziranye cyane mu murimo w’Imana.

Ati: “Mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Prophet mugenzi wange.”

Imodoka bari barimo yangiritse cyane ku buryo idashobora kongera gukorwa ngo isubire mu muhanda.

2018-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO

Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO

Editorial 13 Jan 2019
Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Editorial 07 Feb 2017
Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Editorial 23 Feb 2020
RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

Editorial 02 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Zuma
    October 23, 20182:39 pm -

    So what

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze
UBUKERARUGENDO

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Editorial 10 Jan 2018
Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango
Mu Rwanda

Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Editorial 31 May 2018
USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]
ITOHOZA

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Editorial 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru