• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Abapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 04 Aug 2016 Mu Mahanga

Mu bapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri ba Polisi 8, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.

Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo: Ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete, na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye kuri uyu mugoroba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yabagezagaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo bakanitangira igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’uruhare bagize mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

-3493.jpg

Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana aha impamyabushobozi Supt (rtd) Liberata Mukagasana

Yavuze ati:”Uyu munsi turizihiza ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu mwagaragaje mu guteza imbere igihugu cyanyu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabashimira ubwitange no gukora mutizigama byanyu mu kugira u Rwanda urwo arirwo uyu munsi;ubuzima bushya mugiye gutangira bugomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi mwagize uruhare mu kubaka.”

Yakomeje ababwira ati:”Uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ntirurangiriye aha, muvuye muri iki cyiciro mwakoreraga Polisi umunsi ku munsi mugiye mu nkeragutabara za Polisi; muracyari mu muryango wa Polisi kandi igihugu kiracyabakeneye mu bundi buryo.”

Minisitiri Harelimana yababwiye kandi ati:”Muhore mwibuka ko abapolisi basigaye mu kazi bakibafata nk’urugero rwabondetse nk’abantu b’inyangamugayo, ubumenyi n’ubunararibonye mufite bizakomeze guteza imbere igihugu.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafasha b’aba basezerewe kubera ukwihangana, no kubashyigikira ubwo babaga bari mu kazi.

Nsabimana wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko, yashimiye FPR na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye baba abo baribo ubu.

Yavuze ati:”Iki gihugu cyatugize abo turi bo ubu, twatojwe indangagaciro z’abanyarwanda turanazihagarara, n’ubwo ubu tuvuye mu gipolisi, Polisi y’u Rwanda iracyari umuryango wacu tuzakomeza kubarizwamo kandi twiteguye gukoresha ubunararibonye bwacu no gukorera igihugu igihe cyose kizadukenera.”

Yavuze ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu myaka 16 ishize yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye mu kubaka Polisi ikora kinyamwuga.

Aha yagize ati:”Turishimira ko twabigezeho. Uyu munsi dufite Polisi ikomeye kandi ikorera abanyarwanda ndetse no hanze y’igihugu kandi tunishimiye kuba twaragize uruhare mu kubaka igipolisi gikomeye kandi gifite icyerekezo kandi twijeje ko tuzakomeza kugikorera nyuma y’aha.”

-3492.jpg

IGP Gasana Emmanuel nabagenzi be mu muhango wo gusezerera abahoze ari aba Polisi bagiye mu kiruhuko

Aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru banahawe ibyemezo by’ishimwe(Certificates of Merit) mu rwego rwo kubashimira ubwitange bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.

RNP

2016-08-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo

Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo

Editorial 09 Feb 2016
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Editorial 20 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Editorial 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Editorial 09 Feb 2020
Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.
Amakuru

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Editorial 26 May 2021
Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka
ITOHOZA

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Editorial 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru