• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Editorial 20 Oct 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwada wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP) Dan Munyuza ejo kuwa gatatu yasabye abapolisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, guhora buri gihe barangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu gihe bari mu kazi kabo.

Aba bapolisi 280 bazasimbura mu gihe cya vuba bagenzi babo basanzwe bari muri Centrafrika, bakaba bari mu matsinda abiri; buri ryose rigizwe n’abapolisi 140. Rimwe rishinzwe kubungabunga umutekano mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho, mu gihe irindi tsinda ryo rishinzwe kurinda abayobozi gusa.

Aba bapolisi biteganyijwe ko bazajya muri Centrafrika tariki ya 21 Ukwakira.

Mu mpanuro yabahaye, DIGP Dan Munyuza yagize ati:”ubumenyi mwahawe mu gihe cy’imyiteguro y’ubu butumwa bw’amahoro mugomba kuzabukoresha neza. Inshingano ndetse n’ibyo uri mu butumwa bw’amahoro asabwa gukora, kugeza ubu murabizi neza kandi muzi icyo mutegerejweho. Muharanire kuzashyira mu bikorwa ibyo mwahuguriwe”.

Yakomeje abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza nk’iyabaranze mu gihe cy’imyiteguro y’ubu butumwa, abibutsa ko bazaba bahagarariye u Rwanda, bityo ko bagomba guharanira ishema ry’igihugu bakora neza akazi kabo.

Yagize ati:” igihugu cyanyu ndetse na Polisi y’u Rwanda babafitiye icyizere. Mwibuke ko imyitwarire yanyu n’ubunyamwuga aribyo bizagaragaza isura n’indangagaciro z’abanyarwanda. Muzaharanire kuzakora neza akazi no guharanira iri shema kugera murangije akazi kanyu”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, yakomeje kandi abibutsa ko abanyarwanda bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bazwiho kugira ubunyamwuga mu kazi kabo, kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe nk’ikipe no guhora biteguye, bityo nabo abasaba kuzaharanira aka gaciro keza igihugu cyacu gifite mu ruhando mpuzamahanga.

DIGP Munyuza yakomeje kandi asaba buri wese kubaha mugenzi we ndetse bagakora cyane kuko ari bimwe mu bizabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Aba bapolisi biteguye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika harimo ab’igitsinagore 32.

-4446.jpg

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku gihumbi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

RNP

2016-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Administrator 24 Nov 2025
Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Editorial 18 Jun 2016
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Editorial 23 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Editorial 13 Jul 2018
Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco
IMIKINO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Editorial 11 Mar 2016
Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface
INKURU NYAMUKURU

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Editorial 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru