• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Editorial 07 Apr 2016 Mu Rwanda

Nyuma y’aho Simplice Sarandji abereye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, ubu Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu nibo bahawe inshingano zo kumucungira umutekano.

Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi baba ab’umuryango w’abibumbye bari muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi bakuru ba Centrafrique, baherutse koherezwa muri iki gihugu bafite izi nshingano, bakaba aribo ba mbere boherejweyo mu Ukwakira umwaka ushize, bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka.

-2598.jpg

​
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yagize ati:”Twahawe inshingano zo kurinda minisitiri w’intebe, tukaba tuzacunga umutekano we aho ari hose, haba aho akorera, mu ngendo ze nitwe tuzaba tumurinze ndetse no mu rugo iwe.”

Yakomeje avuga ati:” Iyi mirimo mishya ariko ntikuyeho gucunga umutekano w’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, yose tuzayifatanya.”

-2599.jpg

​Sarandji niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida mushya wa Centrafrique Faustin Archange Touadera, akaba yaranabaye umuyobozi w’ibiro by’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Francois Bozize, mu gihe Touadera we yari Minisitiri w’intebe.

Izi nshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe aba bapolisi b’u Rwanda bahawe akaba atari nshya kuri bo kuko banarindaga Perezida Touadera igihe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubu akaba arindwa n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 450 muri Centrafrique, barimo amatsida abiri azwi nka Formed Police Units (FPUs), n’abandi 30 bakora akazi k’ubujyanama, bakanigisha abapolisi ba Centrafrique ibigendanye n’imikorere y’akazi kabo.

RNP

2016-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Editorial 25 Sep 2021
Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Editorial 03 Oct 2021
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Editorial 28 Oct 2021
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Editorial 25 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa
Amakuru

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Editorial 22 May 2024
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2020
New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana
INKURU NYAMUKURU

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Editorial 13 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru