• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 17 Sep 2017 Mu Rwanda

Ku itariki ya 15 Nzeri, abapolisi b’u Rwanda 430 barimo ab’igitsinagore 58 bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrique, bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu mirimo bashinzwe.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Madane Najat Rochdi wungirije intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kurengera imibereho ya muntu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mur iki gihugu (MINUSCA-United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa), hakaba hari n’abandi bayobozi muri MINUSCA, abahagarariye ubuyobozi bw’igihugu cya Centrafrique, abahagarariye inzego zishinzwe umutekano zaje kubungabunga amahoro muri iki gihugu, n’abahagarariye abanyarwanda baba muri Centrafrique.

Mu ijambo rye, Madamu Rochdi yashimiye abapolisi b’u Rwanda baje kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu kuko bakoze neza akazi kabo.

Yaravuze ati:”Umuryango w’Abibumbye urabashimira uko mwakoze akazi kanyu neza, mwagakoranye ubwitange n’umurava, cyane cyane mu gucungira umutekano abaturage b’abasivili bari bugarijwe n’urupfu.”

Yakomeje ashimira aba bapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza berekana aho bakorera akazi kabo, no kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yaravuze ati:”Imyitwarire yanyu n’ubunyamwuga mwerekana mu mirimo yanyu, cyane cyane kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko bikwiye kuranga umuntu wese uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye nk’uko bisabwa n’ubuyobozi bwawo, ni ibyo gushimirwa kandi muzabihorane.”

Madamu Rochdi yashimye imiyoborere y’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda n’ubwa Polis y’u Rwanda, avuga ko adashidikanya ko ariho abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro ku Isi bakura urugero rw’imikorere myiza.

Yasoje avuga ko icyicaro cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kizasigarana isura nziza y’aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, ndetse n’abari mu bindi bihugu u Rwanda rwagiye kubungabungamo amahoro.

-7983.jpg

Aba bapolisi b’u Rwanda 430 bambitswe imidari y’ishimwe bagizwe n’imitwe itandukanye. Ibiri muri yo ni FPU1 na FPU2, undi mutwe ni ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’iki gihugu (Protection Support Unit-PSU), n’irindi tsinda rizwi nka IPOs rikora nk’abajyanama.

Source : RNP

2017-09-17
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

Administrator 28 Nov 2025
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Editorial 10 Jul 2017
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Apr 2017
Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Editorial 02 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma
Mu Mahanga

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Editorial 05 May 2018
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye
POLITIKI

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Editorial 06 Mar 2018
Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Editorial 26 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru