Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Rutshuru, Gurupoma ya Rugali, cyane cyane ahitwa Kibumba, aravuga ko iki cyumweru dusoza kizaba indahiro ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, dore ko ibitero simusiga wagabweho n’ingabo za Kongo, FARDC, kuva kuwa kabiri ushize, bimaze guhitana abarwanyi bawo batari munsi ya 50.
Ababarirwa mu ijana ngo barakomeretse, mu gihe umubare w’abafashwe mpiri utaratangazwa n’ubwo nawo ngo waba ari munini.
Ayo makuru yanemejwe n’imiryango idafite aho ibogamiye, aravuga ko uwo mubare ushobora kuba munini kurushaho, kuko imirwano igikomeza, kandi FARDC ikaba yifashisha ibitwaro bikomeye, bishobora no gutaburura abarwanyi ba FDLR mu myobo bahungiyemo, bikanatwika amashyamba bashwiragiramo.
Ibikorwa FDLR ikomoraho amafaranga nabyo ngo byarasenywe, nk’amafuru atabarika uwo mutwe w’abagizi ba nabi utwikiramo amakara, ndetse n’ibigega by’imyaka bari bejeje kimwe n’iyo bambuye abaturage ba Kongo bikaba byarashumitswe bigakongoka.
Gusenya ahantu FDLR ivana ibiyitunga bishobora kuyishegesha, dore ko iperereza ryakozwe n’imiryango itari iya Leta, rikanashimangirwa n’ingabo za Loni ziri muri Kongo, Monusco, yerekana ko hagati ya 75 na 90% by’amakara akoreshwa mu mujyi wa Goma atwikwa na FDLR.
Ingabo za Kongo zivuga ko zahagurukiye guhashya FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba yagize indiri uburasirazuba bw’iki gihugu.
By’umwihariko FDLR ishinjwa ubugizi bwa nabi ikorera abaturage b’Abanyekongo, harimo kubica, kubasahura, gusambanya abagore ku ngufu, n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa.
FDLR igizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahora bifuza kugaruka mu Rwanda gusoza umushinga basize batarangije neza, wo gutsemba icyitwa Umututsi.