• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Ubwanditsi 21 Nov 2016 Mu Rwanda

Buri tariki ya 19 Ugushyingo, Leta y’u Burundi n’ishyaka CNDD FDD bizihiza umunsi mukuru w’abarwanyi “journée du combattant’’, muri ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize Imbonerakure nizo zakoze umwiyereko zikora ibisa nk’ibya gisirikare ariko ibyo bikaba bikomeje gutera benshi ubwoba.

Ibirori byaberaga mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, Imbonerakure zitambuka imbere y’imbaga mu myiyereko zihetse intwaro ku ntugu ndetse zinambaye inkweto za butine.

Ibi bikorwa by’Imbonerakure bikaba byarakuruye ubwoba mu baturage bari baje muri ibyo birori ndetse banatangaza ko ibyo byakagombye gukorwa n’abasirikare b’igihugu mu gihe ari umunsi mukuru wizihizwa mu gihugu ariko bigakorwa n’Imbonerakure z’ishyaka rimwe.

Izi ntwaro bari bahetse ngo ni ibiti bibaje nk’imbunda ya kalachnikovs, ibindi bibajije nka za loketi ndetse na positoli, ibi bikaba bitera abaturage impungenge ko bifite icyo bisobanuye kandi kibi.

Urubyiruko rwari ruri muri iyi myiyereko bakaba bari hagati y’imyaka 15 na 25 nk’uko RPA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo bisobanuye ko abo bana batahoze ari abarwanyi ba CNDD FDD bitewe n’imyaka yabo.

Imyiyereko nkiyo ikaba yaranakorewe mu Ntara ya Muyinga, aha ho zikaba zitari zambaye imyenda isa nk’iy’Imbonerakure z’i Kayanza. Mu Cibitoke ho zikaba zizindukira muri iyi myitozo buri gitondo.

Perezida Nkurunziza wizihirije uyu munsi mukuru i Rutegama, mu Ntara ya Muramvya akaba yaragize icyo avuga kuri izi Mbonerakure: “iyo havuzwe intambara, rimwe na rimwe bamwe ntibumva igisobanuro neza, intambara ni ikintu icyo aricyo cyose kiza gishingiye ku ngengabitekerezo runaka, cyangwa imyitwarire ituma umuntu ahaguruka agafata intwaro akarwana, akarwana afite imbaraga kubera ko intekerezo ze, imyitwarire n’ibindi bikorwa bye byiza biza bivuye ku bushake bw’imana n’ubw’abantu, ni uko indwanyi zacu zavutse, ku bw’ubushake bw’Imana n’ubw’abantu.

Leta y’u Burundi yagiye ishinjwa cyane guha intwaro Imbonerakure nyuma nazo zigasubira inyuma zikirara mu baturage zibica, ngo zikaba zarahawe izi ntwaro ubwo ziteguraga guhangana n’abataravugaga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya 3.

-4762.jpg

Leta y’u Burundi ikaba yaragiye ibihakana, ariko iyi myitozo zikora isa nk’iya gisirikare ikaba itera benshi kwibaza urugamba bitegura dore ko na Loni iherutse gutangaza ko ibikorwa i Burundi bisa nk’ibitegura jenoside.

Epithase Nshimirimana, umuyobozi w’ishyaka MSD avuga ko ibikorwa by’Imbonerakure ntaho bitaniye n’Iby’nterahamwe zo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zaje no kwijandika mu bwicanyi muri iyi jenoside 1994.

2016-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Ubwanditsi 10 Jan 2022
Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Ubwanditsi 06 Aug 2017
MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi
Mu Rwanda

Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu
Amakuru

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi
Mu Rwanda

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru