Nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe inzego zitandukanye nkuru z’Igihugu tariki 4 Werurwe 2017 , bamwe mubari bahagarariye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali banditse ibaruwa bamenyesha inzego zose bandikiye mbere ko babeshyuza ibyo bari bazibwiye , bavuga ko batakwemera gushyigikira ikinyoma cy’ubuyobozi bwabo bugamije kwangisha Abakristu ba ADEPR ubuyobozi buyoboye Itorero .
Muri iyi baruwa bavuga ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kuganira n’umutima nama wabo bagasanga barakoze amakosa yo kubeshya ubuyobozi .
Musorukeye Protais waruhagarariye Akarere ka Gasabo , Mugabonake Schadrack waruhagarariye Akarere ka Kicukiro na Usengimana Ildephonse waruhagarariye Akarere ka Nyarugenge , bose bashyize imikono yabo kuri iyo baruwa , banasaba imbabazi ubuyobozi bwa ADEPR bemeza ko baguye mu mutego wabanga Itorero .
Bose hamwe bemeza ko basobanuriye ubuyobozi mu nzego zitandukanye uko ubuyobozi bwa Komisiyo Nzahuratorero bwakoresheje imyirondoro y’abantu batari abayobocye ba ADEPR ahubwo bagafata imyirondoro y’abagize Koperative y’Abamotari ‘ IMBARAGA MOTARD MUHIMA , bukifashisha n’imyirondoro bakuraga ku biro by’Utugari no kuri Banki .
Abari bahagarariye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali bavuze ko mu ibyo baganirizwaga mu manama bikubiye mu bice bine .
Iyi nyandiko ikomeza igira iyi :” Ikibabaje kandi cyatumye tutakwihanganira iyi mikorere mibi nuko harimo kubeshya inzego za leta , guhimbira abantu imikono itari iyabo , gukangurira abanyarwanda kwigomeka no kwamagana ubuyobozi bwa ADEPR hagamijwe guteza urusaku mu banyarwanda , dusanga tutakomeza kuba mu kinyoma tukireba .
Ibyavugirwaga mu nama twabaga turimo n’ibi bikurikira :
– Urwangano rukabije rwibasira abayobozi b’Itorero rya ADEPR
– Guteranya Abanyarwanda n’inzego za leta
– Kwaka imisanzu abari muri Komisiyo Nzahuratorero ikoreshwa ibyo tutazi
– Gukoresha inama rwihishwa .”
Abakirisito b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ( ADEPR ) batavuga rumwe n’ubuyobozi buriho, bashyizeho Komisiyo – Nzahuratorer0 bavuga ko igamije gusubiza k’umurongo ibikorwa bita ko “ ibigayitse ” Iyo komisiyo iyobowe n’abantu batanu barimo batatu bagize nyobozi n’abajyanama babiri.
Rev Sibomana Jean
Itangazo ry’amapaji abiri ryanditswe n’iyo Komisiyo iyobowe na Dr Jean de Dieu Basabose, ryatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017.
Urwandiko