• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Editorial 04 Aug 2019 IMIKINO

Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, ikipe ya Mali yegukanye igikombe cya Afurika cya Basketball mu bangavu batarengeje imyaka 16 cyari kimaze icyumweru kibera mu Rwanda, ni nyuma y’uko itsinze Misiri amanota 84-48.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Petit Stade i Remera.

Mariam Coulibaly yafashije igihugu cye kwegukana iri rushanwa ubwo yatsindaga amanota 30, akanasama imipira irindwi iva ku nkangara mu gihe yatanze indi irindwi kuri bagenzi be.

Bagenzi be barimo Maimouna Haidara akaba na kapiteni w’ikipe, ndetse na Djelika Tounkara na bo batsinze amanota 16 na 14 muri uyu mukino.

Ku ruhande rwa Misiri, Lojain Elfatairy yatsinze amanota 19, asama imipira itandatu iva ku nkangara mu gihe Aya Elficky yasamye imipira itandatu, agatsinda amanota 11 n’ubwo ibi byari bidahagije ku ikipe yabo yashakaga igikombe cya mbere.

Mariam Coulibary ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa (MVP), aza mu ikipe y’irushanwa hamwe na Sara Caetano (Angola), Maimouna Haidara (Mali), Malak Sadek (Misiri) na Maria Najjuma (Uganda).

Mu myaka ibiri ishize, mukuru wa Coulibaly, Aissetou Coulibaly na we yari yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa ubwo ryari ryabereye i Beira muri Mozambique.

Mali na Misiri zaje mu makipe abiri ya mbere, zatsindiye kuzakina Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Romania mu mwaka utaha.

Sara Caetano wa Angola yahembwe kandi nk’umukinnyi watsinze amanota menshi mu irushanwa (165), Maria Najjuma wa Uganda ahembwa nk’uwasamye imipira myinshi iva ku nkangara (112) mu gihe Lojain Elfatairy wa Misiri yahembwe nk’uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi (40).

Angola ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Mozambique amanota 67-59.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Ugandaku manota 66-51 .

Uko amakipe yakurikiranye muri iki gikombe cya Afurika cy’Abangavu

  1. Mali
  2. Misiri
  3. Angola
  4. Mozambique
  5. Uganda
  6. Rwanda
  7. Tanzania

Mali yegukanye igikombe cya Afurika cy’abangavu mu mukino wa Basketball, cyari kimaze iminsi kibera i Kigali

Mali yihariye iri rushanwa kuva ritangiye gukinwa mu 2009

Ni ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Mali yegukana iri rushanwa ry’abangavu

Misiri yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Mali nk’uko byagenze mu 2009

Angola yatsinze Mozambique, yegukana umwanya wa gatatu

Mariam Coulibary wa Mali ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa (MVP)

Sara Caetano wa Angola yahembwe nk’uwatsinze amanota menshi mu irushanwa kurusha abandi

Maria Najjuma wa Uganda ni we wasamye imipira myinshi iva ku nkangara

Maria Najjuma (Uganda), Malak Sadek (Misiri), Maimouna Haidara (Mali), Mariam Coulibary (Mali) na Sara Caetano (Angola) ni bo batanu beza b’irushanwa rya 2019

Tanzania yegukanye igikombe cya Fair-play nk’ikipe yabaniye neza ayandi

Abitabiriye umukino wa nyuma basusurukijwe mu birori bisoza irushanwa

Abanyacyubahiro barimo n’abayobozi ba Basketball ku rwego rwa Afurika bafata amashusho y’imbyino nyarwanda

Mali yatsinze Misiri ku nshuro ya kabiri zari zihuriye ku mukino wa nyuma

Abangavu b’u Rwanda bakurikiranye uyu mukino wa nyuma

Lojain Elfatairy yahize abandi mu gutsinda amanota atatu

Angola yabaga ishyigikiwe n’abanyarwanda

Sara Caetano wa Angola watsinze amanota menshi mu irushanwa kurusha abandi

Maria Najjuma wa Uganda n’ubundi yagoye u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Uganda

2019-08-04
Editorial

IZINDI NKURU

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Editorial 25 Jun 2025
PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Editorial 20 Mar 2022
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Editorial 15 Dec 2021
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Editorial 06 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame arayobora Umuhango wo gusinya Imihigo ya 2018/2019 anasese Inteko Ishinga Amategeko
ITOHOZA

Perezida Kagame arayobora Umuhango wo gusinya Imihigo ya 2018/2019 anasese Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 09 Aug 2018
Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola
POLITIKI

Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Editorial 28 May 2018
Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe
UBUKERARUGENDO

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Editorial 29 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru