Ku munsi wa gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwerekanye abatoza bashya ,bere yo gutangiza imyitozo kuri iyi kipe yitegura gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022.
Nk’uko iyi kipe bakunda kwita gikundiro yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo by’umwihariko Twitter, ubuyobozi bwemeje ko umunya Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ariwe mutoza mukuru akazungirizwa na Pedro Miguel.
Ni umuhango wabereye mu Nzove aho iyi ikipe isanzwe ikorera imyitozo, ni ibirori kandi byari biyobowe n’umuyobozi w’iyi kipe ariwe Jean Fidele Uwayezu hari kandi n’umwe mubayobozi ba SKOL nk’umufatanyabikorwa w’iyi kipe ndetse n’abafana batandukanye.
Igikorwa cyo kwerekana abatoza ba Rayon Sports bahawe amasezerano y’amezi atandatu ndetse bagahabwa inshingazo zi guha Murera igikombe cy’uyu mwaka cyakurikiwe no gutangiza imyitozo bitegura gusubukura shampiyona mu gice cy’imikino yo kwishyura.
Imyitozo yakozwe n’abakinnyi ba Rayon Sports bayifite amasezerano wongeyeho abaguzwe muri uku kwezi kwa mbere batarimo Kwizera Pirrot we uri iwabo mu gihugu cy’i Burundi.
Abakinnyi bakoze imyitozo bose bashya ni Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin aba banyuze muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC, hakaza Musa Esenu ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse na Mael Dindjeke wo muri Cameroon.
Umutoza mushya wa Rayon Sports Jorge Miguel da Silva yatoje amakipe nka Braga yo muri Portugal yanatoje kandi n’amakipe atandukanye yo mu gihugu cya Angola nahandi hatandukanye.