Kigali hamaze gutorwa abayobozi bashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN abo ni Murenzi Daniel watowe nk’umuhuzabikorwa akaba ava Arusha Vice ni Tom Ntagozera kuva Danemark, umunyamabanga ni Théophile Rwigimba kuva Canada, ushinzwe itumanaho ni Uwodukunda Placide kuva China naho umujyanama ni Catherine Muhimpundu kuva South Africa.
Izi mpunduka zije nyuma y’amakimbirane hagati ya komite yari isanzweho iyobowe na Alice Cyusa. Amakuru agera kuri Rushyashya akavuga ko nyuma y’inama y’inzego z’ubuyobozi za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yamaze hafi amasaha 5 n’igice, yatumijwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga hatashoboye gutorwa komite y’inzibacyuho. Hemejwe ko izo nzego zizatorwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2016. Si ibyo gusa kuko ibikorwa byose bya Diaspora byari biteganijwe muri uku kwezi k’Ukuboza 2016 byahagaritswe byose!
Murenzi Daniel
Komite ngenzuzi ya Diaspora Nyarwanda yari iherutse gufata icyemezo yirukana burundu, Alice Cyusa wari umaze umwaka n’amezi 11 ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’Isi na Norbert Haguma wari Visi Perezida we, babashinja ‘amakosa akomeye ashobora gusenya umuryango’.
Iyi komite yahagaritse aba abayobozi nyuma yo gusanga mu mikorere yabo harimo ‘ibibazo biteye ubwoba ku buryo bidakemuwe vuba na bwangu’ abanyarwanda ba Diaspora Nyarwanda bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kuba umuryango wasenguka kubera amakimbirane, amatiku n’amacakubiri aterwa n’imikorere idahwitse y’aba bayobozi bahagaritswe.
Alice Cyusa
Umwanzuro uhagarika aba bayobozi bombi wafashwe na Komite ngenzuzi igizwe na Apollo Mbabazi, Julienne Mukabucyana na Padiri Eric Déo Kabera ; kuwa 17 Ugushyingo 2016 ; nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 nabwo hari hafashwe icyemezo cyo kubahagarika ariko baza guhabwa umwanya wo kwikosora biba ibyubusa.
Cyiza Davidson