• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amateka ya Chan kuva igitangira

Amateka ya Chan kuva igitangira

Editorial 06 Jan 2016 IMIKINO

Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CHAN riteganyijwe gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016, mu gihugu cy’U Rwanda hazakinirwa imikino y’igikombe cy’Afurika gihuza bakinnyi baba bakina mu makipe mu bihugu byabo batarabigize umwuga ku mugabane w’Uburayi. Cyangwa ahandi mu bindi bihugu.

-1677.jpg

Iyo mikino ni ku nshuro ya kane igiye gukinwa, kuko ku nshuro ya mbere iyo mikino yakiniwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire hagati y’itariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 08 Werurwe mu mwaka 2009.

Igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa rizwi ku izina rya (African Nations Championship) cyemejwe tariki ya 11 Nzeri 2007, cyemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Amakipe yatangiye amajonjora, amakipe yabonye itike aza gupagwa uko azakina hari kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2008, uwo muhango wabereye mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iryo rushanwa rikinwa bwa mbere ryitabiriwe n’amakipe 8, ariyo Côte d’Ivoire (Host country) nk’igihugu cyakiriye iryo rushanwa, Libya, Senegal ,Ghana, Congo DR, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

-1678.jpg

Igikombe cyegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze ikipe y’igihugu ya Ghana ibitego 2-0.

Ikipe yabashije kwegukana umwanya wa gatatu n’ikipe y’igihugu ya Zambia nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 2-1.

Imikino ya CHAN 2009, yakiniwe muri Côte d’Ivoire imikino yose yabereye mu mijyi ibiri Bouaké na Abidjan, bakiniraga kuma Stade abiri iyitwa Stade Bouaké yakira abantu ibihumbi 35 hari kandi Stade Félix Houphouët-Boigny yakira nayo abantu ibihumbi 35, hakinwe imikino 16 hinjiramo ibitego 29.

Umukinnyi watsinze ibitego byishi (Top scorer) ni Given Singuluma yinjije ibitego bitanu (5 goals) umunnyi wakiniraga Zambia.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Tresor Mputu, wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku nshuro ya kabiri irushanwa rya CHAN, ryabereye mu gihugu cya Sudan hari mu mwaka 2011.

-1679.jpg

Igikombe cyegukanywe na Tunisia nyuma yo gutsinda Angola ibitego 3-0. Kuva iki gihe nibwo irushanwa ryatangiye kwitabirwa n’amakipe 16 bitandukanye n’irushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere.

Mu mikino 32 yakinwe hinjiyemo ibitego 59.

Abakinnyi batsinze ibitego byishi (Top scorers) ni batanu binjije ibitego bitatu (3 goals): El Arbi Hillel Soudani, wo muri Algeria, Myron Shongwe, wo muri Afurika y’epfo, Mudathir El Tahir, wo muri Sudan na Zouheir Dhaouadi, Salema Gasdaoui, bo muri Tunisia.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Zouheir Dhaouadi, wo muri Tunisia.

Ku nshuro ya gatatu irushanwa ryabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo mu mwaka 2014, ni nyuma yaho igihugu cya Libya kitaryakiriye nkuko byari biteganyijwe ko ariho imikino izabera.

Libya nubwo itakiriye imikino niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Ghana kuri Penaliti 4-3 naho umukino wari warangiye nta kipe ibashije gutsinda indi igitego 0-0.

-1680.jpg

Mu mikino 32 yakinwe hinjiyemo ibitego 73.

Umukinnyi watsinze ibitego byishi (Top scorer) ni Bernard Parker yinjije ibitego bine (4 goals) umunnyi wakiniraga Afurika y’Epfo.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Ejike Uzoenyi, wo muri Nigeria.

-11.gif

Ku nshuro ya kane CHAN 2016 igiye kubera mu Rwanda, amakipe 16 azitabira

-1681.jpg

imikino agabanyije mu matsinda akurikira.

Itsinda rya mbere: Rizakinira kuri sitade Amahoro

• Rwanda
• Cote d’Ivoire
• Morocco
• Gabon
Itsinda rya Kabiri: Rizakinira i Huye

• DRC
• Ethiopia
• Cameroun
• Angola
Itsinda rya 3: Rizakinira i Nyamirambo

• Tunisia
• Guinea
• Niger
• Nigeria
Itsinda rya 4: Rizakinira i Rubavu

• Zimbambwe
• Zambia
• Uganda
• Mali

Irushanwa rya CHAN 2018 biteganyijwe ko rizabera muri Kenya, naho CHAN 2020 iteganyijwe kuzabera muri Ethiopia.

M.Fils

2016-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Rio:Usain Bolt ashobora gufungwa azira kuryamana nakana kagakobwa

Rio:Usain Bolt ashobora gufungwa azira kuryamana nakana kagakobwa

Editorial 22 Aug 2016
Amagare: Ikipe y’igihugu  ya magare iritabira  amarushanwa nyafrika muri  Maroc

Amagare: Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc

Editorial 19 Feb 2016
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024
Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga  muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Editorial 30 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Editorial 22 Dec 2017
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’
UBUKUNGU

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Editorial 02 Apr 2018
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda
Amakuru

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Editorial 27 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru