Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey aratangaza ko irushanwa rya CECAFA rizafasha amavubi kurushaho kwitegura CHAN.
Yabitangarije itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mbere y’amavubi yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.
Yavuze ko intego y’ikipe y’igihugu ari ukwitwara neza muri CECAFA kugira ngo ikipe irusheho gutanga icyizere cy’irushanwa rya CHAN rizabera muri Maroc.
Agira ati“CECAFA tugomba kuyifata nk’irushanwa rikomeye. Nkuko mubyibuka mwatwaye (U Rwanda) igikombe inshuro imwe muri 1999. Muri iri rushanwa hari amakipe yatumiwe nka Zimbabwe, Libya kandi ndizera ko zizaba zihari.”
Akomeza agira ati “Rizaba ari irushanwa ryiza ryo kwitondera. Twe dufite intego yo kwitwara neza tugatanga umusaruro mwiza muri Kenya kuko dushaka kuvanayo icyizere cyo muri CHAN izabera muri Maroc.”
Antoine Hey abajijwe impamvu atahamagaye abakinnyi bakina hanze y’ u Rwanda kandi byemewe yavuko nta mpamvu yari ihari yo kubahamagara.
Ati “Iyi ni gahunda twihaye kugira ngo abakinnyi babone ubunararibonye kuko aribo bazakina CHAN. Uzaba ari umwanya mwiza w’aba bakinnyi bakiri bato kwerekana icyo bashoboye kandi baniteguye gukina iri rushanwa rya CHAN.”
Muri CECAFA, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda ririmo Kenya izakira irushanwa, Libya yatumiwe, Tanzania na Zanzibar.
Mu itsinda rya kabiri ho hazaba aharimo Uganda ifite ibikombe byinshi, Zimbabwe yatumiwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Dore abakinnyi 23 bahamagawe
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc).
Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), ImanishimweEmmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).
Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).
Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC)