• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi ngo agiye muri CECAFA kurushaho kwitegura CHAN
Umutoza w’amavubi ahamya ko abakinnyi azajyana muri CACAFA bazitegura neza CHAN

Amavubi ngo agiye muri CECAFA kurushaho kwitegura CHAN

Ubwanditsi 26 Nov 2017 IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey aratangaza ko irushanwa rya CECAFA rizafasha amavubi kurushaho kwitegura CHAN.

Yabitangarije itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mbere y’amavubi yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Yavuze ko intego y’ikipe y’igihugu ari ukwitwara neza muri CECAFA kugira ngo ikipe irusheho gutanga icyizere cy’irushanwa rya CHAN rizabera muri Maroc.

Agira ati“CECAFA tugomba kuyifata nk’irushanwa rikomeye. Nkuko mubyibuka mwatwaye (U Rwanda) igikombe inshuro imwe muri 1999. Muri iri rushanwa hari amakipe yatumiwe nka Zimbabwe, Libya kandi ndizera ko zizaba zihari.”

Akomeza agira ati “Rizaba ari irushanwa ryiza ryo kwitondera. Twe dufite intego yo kwitwara neza tugatanga umusaruro mwiza muri Kenya kuko dushaka kuvanayo icyizere cyo muri CHAN izabera muri Maroc.”

 

Antoine Hey abajijwe impamvu atahamagaye abakinnyi bakina hanze y’ u Rwanda kandi byemewe yavuko nta mpamvu yari ihari yo kubahamagara.

Ati “Iyi ni gahunda twihaye kugira ngo abakinnyi babone ubunararibonye kuko aribo bazakina CHAN. Uzaba ari umwanya mwiza w’aba bakinnyi bakiri bato kwerekana icyo bashoboye kandi baniteguye gukina iri rushanwa rya CHAN.”

Muri CECAFA, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda ririmo Kenya izakira irushanwa, Libya yatumiwe, Tanzania na Zanzibar.

Mu itsinda rya kabiri ho hazaba aharimo Uganda ifite ibikombe byinshi, Zimbabwe yatumiwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Dore abakinnyi 23 bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc).

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), ImanishimweEmmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC)

 

2017-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Ubwanditsi 30 Dec 2021
U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 10 Oct 2021
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
Ikipe y’igihugu y’abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma  y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri
Mu Rwanda

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Ubwanditsi 09 Apr 2017
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma
Mu Mahanga

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru