• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi ngo agiye muri CECAFA kurushaho kwitegura CHAN
Umutoza w’amavubi ahamya ko abakinnyi azajyana muri CACAFA bazitegura neza CHAN

Amavubi ngo agiye muri CECAFA kurushaho kwitegura CHAN

Ubwanditsi 26 Nov 2017 IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey aratangaza ko irushanwa rya CECAFA rizafasha amavubi kurushaho kwitegura CHAN.

Yabitangarije itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mbere y’amavubi yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Yavuze ko intego y’ikipe y’igihugu ari ukwitwara neza muri CECAFA kugira ngo ikipe irusheho gutanga icyizere cy’irushanwa rya CHAN rizabera muri Maroc.

Agira ati“CECAFA tugomba kuyifata nk’irushanwa rikomeye. Nkuko mubyibuka mwatwaye (U Rwanda) igikombe inshuro imwe muri 1999. Muri iri rushanwa hari amakipe yatumiwe nka Zimbabwe, Libya kandi ndizera ko zizaba zihari.”

Akomeza agira ati “Rizaba ari irushanwa ryiza ryo kwitondera. Twe dufite intego yo kwitwara neza tugatanga umusaruro mwiza muri Kenya kuko dushaka kuvanayo icyizere cyo muri CHAN izabera muri Maroc.”

Antoine Hey abajijwe impamvu atahamagaye abakinnyi bakina hanze y’ u Rwanda kandi byemewe yavuko nta mpamvu yari ihari yo kubahamagara.

Ati “Iyi ni gahunda twihaye kugira ngo abakinnyi babone ubunararibonye kuko aribo bazakina CHAN. Uzaba ari umwanya mwiza w’aba bakinnyi bakiri bato kwerekana icyo bashoboye kandi baniteguye gukina iri rushanwa rya CHAN.”

Muri CECAFA, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda ririmo Kenya izakira irushanwa, Libya yatumiwe, Tanzania na Zanzibar.

Mu itsinda rya kabiri ho hazaba aharimo Uganda ifite ibikombe byinshi, Zimbabwe yatumiwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Dore abakinnyi 23 bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc).

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), ImanishimweEmmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC)

2017-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Ubwanditsi 29 Nov 2021
Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 18 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse  cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda
Mu Rwanda

Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jul 2017
Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y’ irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket
Amakuru

Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y’ irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket

Ubwanditsi 16 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru