Umuhanzi Akoni n’umuhanzi ukomeye cyane muri America ariko afite inkomoka muri Senegal, Yavuze ko ashaka kuziyamamariza umwanya wo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agakuraho Perezida Donald Trump.
Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Aliaume Damala Badara Akon Thiam, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo (lonely,freedom ndetse na don’t matter), n’izindi zitandukanye.
Uretse kuba ari umuhanzi wabigize umwuga, Akoni asanzwe ari umushoramari mu bijyanye no gutanga ingufu z’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba ari nabyo ahugiyemo muri iyi minsi.
Inkuru dukesha TMZ, Akon yavuze ko ari mu mipango yo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2020, agakuraho Perezida Donald Trump batavuga rumwe.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump utavuga rumwe na Akoni
Akon yongeyeho ko yifuza guhura na Donald Trump ukunze kugira amagambo menshi kandi atyaye, bakajya impaka imbonankubone, akamwereka ibyamunaniye agiye gukosora.
Uyu mwirabura w’imyaka 44 yavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika yazahita ashyiraho Marck Zuckberg washinze urubuga rwa Facebook nka visi perezida we.
Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump
Ukudahuza hagati ya Akon na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump kwatangiye ubwo uyu mugabo wanga abirabura yavuze ko ibihugu bya Afurika ari ibyobo bishyirwamo umwanda (shit hole), bikomeza kuba bibi ubwo Akon yangirwaga kujyana amashanyarazi mu gace ka Puerto Rico kashegeshwe n’umuyaga wiswe Hurricane Maria
Umwe mu mirasire utanga ingufu z’amashanyarazi.
Rushyashya.net