Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagejeje mu Rwanda Dr. Léopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mugabo yari ategerejwe mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu, ariko amasaha agenda ahinduka, kugeza ubwo indege yahageze ahagana saa kumi n’imwe zirenga hashyira saa kumi n’ebyiri.
Yururutse indege aseka, anasaba inzego z’umutekano kumutwara neza ubwo zamujyanaga ku modoka itwara imfungwa.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye itangazamakuru ko Munyakazi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komine Kayenzi (Icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama), ubufatanyacyaha muri Jenoside, n’ibindi byaha bya Jenoside ubushinjacyaha bugaragaza ko yanayigizemo uruhare ubwe akaniyicira abantu.
Yagize ati “Yakoze ibikorwa bitandukanye, harimo gutegura Jenoside, harimo gushishikaza, harimo kuyishyira mu bikorwa,… kujya kuri za bariyeri areba ko abantu bariho bashyira mu bikorwa gahunda zo kwica Abatutsi icyo gihe.”
Leoport Munyakazi
Umuvugizi w’Ubushinjacya, Faustin Nkusi aganira n’abanyamakuru (Ifoto/Mathias H.)
Akomeza avuga ko yagaragagaye henshi muri Kayenzi bakoresha amanama mu matariki menshi, yose akangurira anashishikariza Abahutu kwica abatutsi, kandi bishyirwa mu bikorwa.
Byongeye, Nkusi agaragaza ko Hari n’abo yagiye yica, asanga no mu mazu.”
Uyu mugabo wacitse Ubutabera bwo mu Rwanda mu 2004 afunguwe by’agateganyo yari yaratse uubwenegihugu bwa USA, ariko inkiko ziza kubumwambura.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwandikiye mu mwaka ushize Ubutabera bwa USA busaba ko yakoherezwa mu Rwanda, bwishimiye igezwa mu Rwanda rya Munyakazi.
Akigezwa mu Rwanda, Uhagarariye Ambasade ya USA nawe yari kumwe n’abo mu Bushinjacyaha bw’u Rwanda, asinya ku nyandiko ko ashyikirijwe u Rwanda, ariko we nta cyo yashimye kubwira itangazamakuru, ahubwo kuri uyu wa Gatatu ngo harasohoka itangazo rivuga kuri iki gikorwa Amarika yakoranye n’u Rwanda.
Munyakazi agezwa mu maboko ya Polisi y’u Rwanda
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yagaragarije abanyamakuru ko u Rwanda rushima Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhitamo koherereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda.
Yagize ati“Muri make icyo navuga ni uko igihugu kimuzanye ni igihugu cya Amerika, tunashima cyane. Kubera ko bakomeje kugaragaza ubushake bwo kohereza abantu basize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ngira ngo rero kuba aje, turabyishimiye, tunabyakiriye neza, twiteguye kumuha ubutabera kuko ariko dusanzwe mu Rwanda.”
Akomeza avuga ko uretse Dr Munyakazi uzanywe mu Rwanda, hari n’abandi batatu bamubanjirije Amerika yahaye u Rwanda rukababuranisha.
Agaragaza ko atari aboherejwe n’Amerika gusa, Nkusi avuga ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko ari igihugu kimaze kugaragaza ubushobozi bwo gutanga ubutabera ku bakurikiranwaho ibyaha bazanwa mu Rwanda.
Yanagaragaje ko na Munyakazi azahabwa ubutabera bukwiye, byongeye akaba ageze mu Rwanda yamaze ngo gushakirwa umwunganira mu mategeko.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yanavuze ko abandi bagiye boherezwa mu Rwanda, ugasanga binubira abavoka bahawe atari ikibazo, kuko hari abavoka benshi bari ku rutonde rw’Urugaga rw’Abavoka ku buryo uwakenera uwashaka yakwihitiramo.
N’andi mahanga yasabwe kurebera kuri Amerika
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burahamagarira amahanga ko ataba indiri y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byongeye yanemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga.
Acyururutswa indege
Ikindi kandi, bukagaragaza ko icyaha cya Jenoside kitakorewe Abatutsi gusa, cyakorewe n’amahanga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, buri gihugu kikaba gifite inshingano zo gukurikirana abagishinjwa.
Kubw’ibyo, burasaba ko igihugu icyo ari cyo cyose gucubikiye abashinjwa kuba barakoze Jenoside, cyabata muri yombi, bakoherezwa mu Rwanda kuburanishirizwa aho icyaha cyakorewe, cyangwa si kikamuburanisha amategeko akamuryoza ibyo yakoze.
Siboyintore Jean Bosco ushinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mumahanga yagize ati “Ariko nticyananirwa gukora byombi, nticyananirwa kumwohereza ngo kinanirwe no kumuburanisha.”
Ubushinjacyaha bwanavuze ku Bufaranfa, bugaragaza ko u Rwanda rutaranyurwa n’intera bukurikiranaho abakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Mangingo aya, u Bufaransa bumaze kuburanisha abantu batatu, ariko nta n’umwe bwahisemo, kohereza mu Rwanda. Bwahisemo icyo kubaburanisha.
Simbikangwa yakatiwe imyaka 25 y’igifungo ariko yarakijuriye, naho Tito na Barahira bakatirwa gufungwa burundu ariko nabo barajurira.
Ku Isi hose, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko bwohereje mu bihugu impapuro zo guta muri yombi abarenga 600, arikohafashwe mbarwa nyamara ari inshingano za buri gihugu.
Bukomeza buvuga ko bushyiramo imbara bugakorana n’imiryango itandukanye bwibutsa amahanga izo nshingano.
Nkusi Faustin ati”Hari igihe wenda bizagera bakoherezwa nta gucika integer. Icyangombwa ni uko icyaha cya Jenosidse kidasaza.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko Munyakazi agiye kumenyeshwa ibyaha ashinjwa. Mu minsi itanu Ubushinjacyaha bukaba buzaregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ku ifunga n’ifungurwa. Ubundi uyu mugabo akazaburanira mu rukiko rw’i Muhanga.
Source : Izubarirashe