• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ubwanditsi 29 Jun 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Uwitwa Donatien Nshimyumuremyi ni umuhungu wa Kabuga Felisiyani, ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba ari muri gereza aho ategereje urubanza mu mizi yarwo.

Uyu Nshimyumuremyi kandi ni muramu wa Augustin Ngirabatware, we wamaze gukatirwa imyaka 32 amaze guhamwa n’uruhare mu byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari bimenyerewe ko we n’abandi bana b’abajenosideri bagerageza gutagatifuza ababyeyi babo bahekuye u Rwanda, ariko noneho aka ni agasuzuguro gakabije ku Banyarwanda ndetse no nyokomuntu aho iva ikagera, kubona umwana w’umujenosideri atinyuka kuvugira mu ruhame ko ijambo”jenoside”ridakwiye gukoreshwa.

Aka gasomborotso kagomba guhanwa n’amategeko. Biri n’amahire, uyu mugome Donatien Nshimyumuremyi atuye mu Bubiligi, igihugu gifite itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho mu Bubiligi kandi habayo imiryango irengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Ibuka-Mémoire et Justice, DRB-Rugari, n’indi myinshi, ikaba rero ikwiye kwihutira kurega uyu mugizi wa nabi Donatien Nshimyumuremyi, n’abandi nkawe bigize indakoreka.

Ubusanzwe Donatien Nshimyumuremyi afitanye ubumwe(solidarité criminelle) n’abandi bana b’abajenosideri, nka Marie-Rose Habyarimana, J. Luc Habyarimana, Bernard Habyarimana na Léon Habyarimana bo kwa Kinani Yuvenari Habyarimana na Kanziga Agatha “Nyinawakazu”.

Mu mahomvu yabo kandi banatumiramo abitwa Freeman Bikorwa usa n’ufite uburwayi bwo mu mutwe, Joseph Matata kuva na kera utagira rutangira, Elia Ngirabakunzi wiyemeje kuba umugambanyi, abuzukuru ba Dominiko Monyumutwa, n’abandi bataye umutwe, basigaranye gusa uwo kugoreka amateka y’uRwanda, azwi n’isi yose.

Ibi bitabapfu babinyuza ku cyiswe”Salon y’Umutware TV’, aho birirwa bikirigita bagaseka, bidoga ko ababyeyi babo ari “abantu beza”, ndetse “bakundaga Abatutsi”.

Namwe nimwibaze Agatha Kanziga ukunda Abatutsi, mutekereze Mbonyumutwa wakunze umututsi, n’abandi baparimehutu n’Interahamwe zarimbubye Abatutsi kuva kera, ariko ababakomokaho bati”ababyeyi bacu ni intangarugero”!Iri ni ifunwe ryo kubyarwa n’ abicanyi kabuhariwe, ariko baramutse bagira ubwenge, bakwitandukanya nabo, cyane ko icyaha ari gatozi. Gusa nyine kubabarizaho gushyira mu gaciro, ni nko kubariza amata ku kimasa.

Nk’uko twabivuze ako gatsiko karimo n’uwitwa Elia Ngirabakunzi, wahoze ari na depite wa PL nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ananiwe kwishyura amadeni atabarika afitiye amabanki, aboneza iy’ubuhunzi, aho yirirwa atukana kuva mu gitondo bukamwiriraho. Uyu Ngirabakunzi aherutse no gusaba imbabazi abo kwa Habyarima, ndetse nabo ngo barazimuha, yishinja kuba yaratinze kubasanga ishyanga ngo bafatanye gushira isoni no kwerekana urwango bafitiye uRwanda.

Byaragaragaye ko kujenjekera abantu nk’aba bangiza byabatije umurindi, bigera n’aho bumva bashobora kurenga umurongo utukura.

Aho bigeze ariko, dukwiye kubahagurukira rimwe twese, ntitwemere ko aba baswa badutobera amateka. Imyitwarire nk’iya Nshimyumuremyi niba idahagaze ku neza, igomba guhagarikwa n’amategeko, kandi muri izi nzererezi ntayo iri hejuru yayo.

2021-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Ubwanditsi 05 Sep 2019
‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 18 Mar 2017
CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu
Amakuru

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?
Amakuru

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Ubwanditsi 10 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru