• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza

Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza

Ubwanditsi 14 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nibwo ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangazwa urutonde ndakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Ni urutonde rutaza kuba rurimo Gacinya Chance Denys wari wiyamamarije umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki, uyu mugabo akaba atariho kubera imyitwarire idahwitse.

Kwangirwa kwiyamamaza kuri Gacinya kuri uwo mwanya byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA ibinyujije mu ibaruwa yagiye ahagaragara.

Ibaruwa igira iti” Komisiyo y’amatora muri @ferwafa iti “ Hashingiwe ku kuba icyangombwa cyerekana ko wakatiwe cyangwa utakatiwe n’inkiko washyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha wahamijwe (Criminal conviction) ku italiki ya 01/04/2022 nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa aribyo: Faux en écriture, Abus de confiance na Faux et Usage de faux.

Dushingiye ku busumbane bw’Amategeko FERWAFA igenderaho buha amategeko n’amabwiriza bya FIFA kuba hejuru y’ayandi yose agenderwaho mu mupira w’amaguru.

Nyuma y’ isuzuma ry’ Ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu Buyobozi bw’ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru (FERWAFA).”

Kwangirwa kandidatire ya Gacinya Chance Denys bibaye ku ncuro ya kabiri kuko iyambere yo havuzwe ko habura Dipolome iriho umukono wa Noteri n’icyangombwa kigaragaza ikipe imutanzemo umukandida.

Nyuma yari yongeye kujurira birangira yemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 24/06/2023, gusa kuri iyi ncuro ntabwo yemerewe kuba yajya mubazahatanira kuyobora FERWAFA.

2023-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Ubwanditsi 13 Apr 2022
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Ubwanditsi 01 Aug 2021
Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 30 Jun 2022
REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC

REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC

Ubwanditsi 02 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda
UBUKUNGU

Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2018
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana
HIRYA NO HINO

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018
Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza
INKURU NYAMUKURU

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Ubwanditsi 29 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru