• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu nkuru Rushyashya yabagejejeho kuwa gatanu w’ icyumweru gishize, twababwiraga ko impaka ari zose mu Bufaransa, abantu bibaza ku musaruro wa “Commission Duclert”, yashyizweho na Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, ngo isesengure uruhare rwa Leta y’uBufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi umwe mu bagize iryo tsinda, Umufaransakazi Julie d’Andurain ahakana akanapfobya iyo Jenoside ku mugaragaro.

Nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’ibitangazamakuru nka”Canal Enchainé”, n’abandi benshi nka Guillaume Ancel, bazi neza imibanire ya Leta y’uBufaransa n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana ndetse na Leta y’Abatabazi yamusimbuye, Julie d’Andurain yananiwe kwirengera icyo gitutu, maze kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yandikira Perezida w’iyo Komisiyo amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye. Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi cyane, iki cyemezo cyakiriwe neza n’abifuza ko iyi Komisiyo yazashyira ahagaragara ukuri, basanga iyo d’Andurain ayigumamo byari kuba ari nko gushakira amata ku kimasa.

Igisigaye ni ukwibaza niba n’ibitekerezo bibogamye yari yaramaze gutanga mu bushakahashatsi bwa Komisiyo Duclert buzaba imfabusa, kuko yari ayimazemo umwaka urenga.

Julie d’Adurain ni umwarimu muri kaminuza ya Metz mu Bufaransa. Yari umwe bagize itsinda ry’abantu 15 barimo abanyamateka,abanyamategeko n’izindi mpuguke. Uyu mugore wagirango hari ikindi apfa n’uRwanda, arerura akavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho , ko ahubwo habaye “gusubiranamo kw’amoko”! Akongera ati “Opération Turquoise” yatabaye abicwaga(biganjemo Abatutsi)

Nyamara n’abasirikari bari bayirimo ubwabo bitangira ubuhamya ko bari bahawe ubutumwa bwo gutabara Leta yakoraga Jenoside. Ibi bitekerezo bibogamye rero nibyo byatumye abasesenguzi berekana ko Julie d’Andurain yavanwa mu bategerejweho ukuri, none ukuri kuratsinze.

Biteganyijwe ko iyi Komisiyo izashyikiriza icyegeranyo cyayo Perezida Emmanuel Macron muri Mata 2021.

2020-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019
DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Oct 2019
Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu
Amakuru

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 21 Oct 2022
Gatera wa BK  agiye  kuyobora Crystal Ventures Ltd
Mu Mahanga

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Dore Urutonde rw’ ibihugu byakandamije Itangazamakuru muruyu mwaka wa 2017
HIRYA NO HINO

Dore Urutonde rw’ ibihugu byakandamije Itangazamakuru muruyu mwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru