• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Editorial 13 Aug 2018 ITOHOZA

I Luanda mu murwa mukuru wa Angola, kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Kanama 2018 hateganyijwe inama y’akarere igomba kwiga gusa ku bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Sudani y’Epfo. Ni inama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 6 barimo n’uw’u Rwanda, Paul Kagame ntihatagira igihinduka.

Ibi ni ibyatangajwe kuwa Gatanu ushize, itariki 10 Kanama na Manuel Agosto, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique.

Abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama bazibanda ku ngingo zikurikira:

-Gusesengura uko ibintu byifashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

-Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Sudani y’Epfo

-N’uko ibibazo bya politiki n’umutekano byifashe muri Afurika

Nk’uko byatangajwe n’ukuriye ububanyi n’amahanga muri Angola, Manuel Agosto, ngo abakuru b’ibihugu 6 bagomba kuzagira uruhare muri iyi nama barimo:

-Ali Bongo wa Gabon

-Yoweri Museveni wa Uganda

-Paul Kagame w’u Rwanda

-Edgar Lungu wa Zambia

-Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

-Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazza

Iyi nama ngo ikaba ije nyuma y’iminsi 6 Perezida Joseph Kabila afashe icyemezo cyo kutaziyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.

 

2018-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Editorial 15 Sep 2019
Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Editorial 14 Nov 2018
Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Editorial 05 Jan 2017
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Editorial 29 Apr 2017

3 Ibitekerezo

  1. Shimon
    August 13, 20187:23 pm -

    Ariko kuki bahora biga ku bibazo bya Congo gusa ntibige k uby Urwanda?

    Subiza
  2. Kalisa
    August 14, 20182:28 pm -

    Wowe Shimon ibibazo by’u Rwanda rurabyikemurira rukanafasha abandi gukemura ibibazo byabananiye. Urwanda ntukarugereranye na congo mu rwanda nta kajagali kahaba.

    Subiza
    • Sunday
      August 14, 20185:39 pm -

      Ugize ngwiki? Kandi FNL ibakubita? Ikibazo kyurwanda(ingoma yicya abantu) iraza gukemuka bidatinze. Habwa impundu FLN urakaza.

      Subiza

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika
ITOHOZA

Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Editorial 03 Apr 2017
How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre
Mu Mahanga

How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

Editorial 21 Jun 2016
Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo
POLITIKI

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Editorial 19 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru