Mu mikino ya makipe yabaye ayambere iwayo ikipe APR irakira ikipe yo muri Tanzaniya Yanga Africans umikino ubanza uri bubere ikigali kuri stade amahoro numukino wavugishije abafana kumpande zombi .
Yanga yazanye abakinnyi bayobose harimo nabahoze bakina muri APR huruna ,na mbuyu Twite bose bezako bari bakumbuye ikigali kandi ngo bakumbuye abafana APR bahose bari nshuti babaye inyuma ibihe byose.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, igiye gutozwa bwa mbere na Nizar Khanfir, iraza kuba idafite Ngabo Albert na Ndahinduka Michel bafite imvune.
Undi mukinnyi utaza kugaragara muri uyu mukino ni Bigirimana Issa utarakoranye imyitozo na bagenzi be nyuma yo kubura umubyeyi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ku ruhande rwa Yanga SC ikinamo Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bahoze muri APR FC, ishobora gukina idafite Hamiss Tambwe na Thabani Kamusoko bafite imvune.
Aba bpmbi bahoze ari abakinnyi ba APR ,Haruna na Mbuyu
Deus Kaseke na Paul Nonga bashobora kugaruka mu bakinnyi 11 ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Tanzania.
Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi:
APR FC: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Eric Rutanga, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana, Benedata Janvier, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Fiston Nkinzingabo.
YANGA SC: Ally Mustafa ‘Barthez’, Juma Abdul, Mwinyi Hajji Mngwali, Kevin Yondan, Vincent Bossou, Mbuyu Twite, Simon Msuva, Deus Kaseke, Paul Nonga, Donald Ngoma na Haruna Niyonzima.
uyu mukino urasifurwa n’umunya-Malawi, Duncan Lengani, aho aza kuba afatanyije na Clemence Kanduku ndetse na Jonizio Luwizi.
M.Fils