• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Editorial 06 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu mukino Nyafurika ya CAF Champions League, ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ariyo ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino izahura na Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yakinnye umukino n’ikipe ya Etincelles, uyu mukino wabereye i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ibarizwa warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

APR FC yakinaga uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo babanzamo bitewe n’uko bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino w’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu marushanwa yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha 2022.

Mu bakinnyi batagaragaye muri uyu mukino bayobowe na kapiteni wayo Rutahizamu Tuyisenge Jeacques, Manishimwe Djabel, Omborenga Fitina ndetse na rutahizamu Mugunga Yves, aba kandi biyongeraho Byiringiro Lague wagize ikibazo cy’imvune yo mu gahanga ituma atagaragara mu mikino itandukanye y’ikipe ye.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, hateganyijwe undi uzahuza ikipe ya APR FC izakira ikipe ya Kiyovu SC uzaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 ukaba uzabera ku kibuga cy’i Shyorongi aho iyi kipe y’ingabo isanzwe ibarizwa.

Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ariko bitewe n’igikorwa cyo kujyana abanyeshuri mu bigo bazigaho tariki ya 08 Ukwakira 2021 kizabera kuri iyo sitade uyu mukino wahise wimurirwa i Shyorongi.

2021-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Editorial 12 Feb 2016
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025
Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Editorial 18 Sep 2018
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Editorial 18 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Abanyekongo babiri basanganwe indwara ya kolera
Mu Rwanda

Rubavu: Abanyekongo babiri basanganwe indwara ya kolera

Editorial 09 Jul 2017
Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Editorial 15 Feb 2016
Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Editorial 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru